Ruhango: Batangije ikipe y’umukino w’amagare

Akarere ka Ruhango katangije ikipe y’umukino w’amagare izajya yitabira na Shamiyona y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Abakinnyi 10 ba mbere bahembwe kuva ku mafaranga ibihumbi 60frw kugeza ku bihumbi 10frw
Abakinnyi 10 ba mbere bahembwe kuva ku mafaranga ibihumbi 60frw kugeza ku bihumbi 10frw

Mu gutangiza iyi kipe y’Akarere ka Ruhango hakaba habanje kubaho igikorwa cyo gusiganwa km3.5 mu muhanda wa kaburimbo n’uw’ibitaka, hagamijwe gutoranya abasiganwa beza kugira ngo bazaherweho bemezwa mu ikipe y’amagare y’Akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko iyo kipe izitabwaho ku buryo izabasha kwitabira n’amarushanwa ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, kuko bahereye ku bakiri bato bakazakura bazi neza igare.

Avuga ko usibye no gusiganwa, igare rifasha muri siporo, ndetse no gukoresha mu rugendo, hakiyongeraho no kurinyonga bya kinyamwuga bishobora gutunga umukinnyi wabigize umwuga.

Habimana wabaye uwa mbere yahembwe igare risanzwe n'amafaranga ibihumbi 60
Habimana wabaye uwa mbere yahembwe igare risanzwe n’amafaranga ibihumbi 60

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, Alphonse Nkuranga, avuga ko yanyuzwe no kuba Akarere ka ruhango gatangiza ikipe yo gusiganwa ku magare, kuko bizongerera ingufu iryo shyirahamwe kuko intego yaryo n’ubundi ari ukuzamura impano z’abakina igare.

Avuga kandi ko ubundi FERWACY ifite intego yo kubaka amakipe asimbura amaze gukura kandi ahora ashaka gutsinda kuko ari yo avamo abakinnyi beza.

Batatu ba mbere barahabwa amahirwe yo guhita binjira mu ikipe y'akarere
Batatu ba mbere barahabwa amahirwe yo guhita binjira mu ikipe y’akarere

Agira ati “Iyo wari ufite umurima, ukabona umuntu uguha imbuto yo guhinga burya aba agufashije. Akarere ka Ruhango kaduteye inkunga yo kuturerera abakinnyi tuzaba dukeneye mu minsi iri imbere”.

Avuga kandi ko abatoranywa mu gukora ikipe y’akarere bazashakirwa uko bakoherezwa mu kigo gisanzwe gitoza abakina umukino w’amagare mu Rwanda kiri mu Karere ka Musanze, bagatangira kwihugura bakoresheje amagare akinishwa kinyamwuga.

Nkuranga avuga ko abahize abandi bazagenerwa amahugurwa mu kigo cya Musanze gitorezwamo ababigize umwuga
Nkuranga avuga ko abahize abandi bazagenerwa amahugurwa mu kigo cya Musanze gitorezwamo ababigize umwuga

Agira ati “Mwabonye ko abakinnye bose bakoresheje amagare asanzwe, impano barazifite, ariko ntibazi gukinisha amagare y’ababigize umwuga, bagomba kujya mu kigo byose bakabyiga kugira ngo batangire imyitozo bazi uko ayo magare akora”.

Hakizimana Aimable wo mu Murenge wa Bweramana wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 48, avuga ko yishimiye kuba yakodesheje igare ngo ajye mu masiganwa none akaba yitwaye neza akanahembwa irindi rizakomeza kumufasha mu myitozo.

Yahembwe kandi amafaranga ibihumbi 60 y’u Rwanda nk’agahimbazamushyi, akaba ashimira Akarere ka Ruhango na FERWACY ku kuba baratekereje aya marushanwa agamije kuzamura impono zabo mu gutwara igare.

Agira ati “Nishimye cyane, igare nakoresheje nari narikodesheje amafaranga 2000, ubu mbonye iryanjye ndarushaho gukora imyitozo. Ibanga nakoresheje ni ukwihangana kuko igare riravuna, nta kibazo nagize kandi na mukuru wanjye ukina amagare yamfashije”.

Nzabandora Fils wabaye uwa kabiri akoresheje 1h15’63”, avuga ko igare yakoresheje asanzwe aritwarira umuturage nk’umunyonzi, akaba abonye irye rigiye gukomeza kumufasha, agashimira FERWACY n’Akarere ka Ruhango katangije uyu mukino iwabo.

Agira ati “Ndashimira FERWACY kuba yaje kudushyigikira nanjye inzozi mfite ni ugukina kugeza ngeze no muri Tour du Rwanda, ndetse no mu mikino mpuzamahanga, natwe tuzakomera tubemo abakinnyi beza”.

Akarere ka Ruhango kagaragaza ko kazakomeza kwita by’umwihariko ku bana bitwaye neza babashakira ibikoresho kugeza no ku magare yabugenewe, ndetse no kubashyigikira mu bikenerwa n’ikipe yo gusiganwa ku magare birimo n’imyenda.

Abana 10 bahize abandi mu gukoresha ibihe bitoya, bagenewe ibihembo bitandukanye birimo n’amagare asanzwe bazajya bakoresha, dore ko n’ayo bajyanye mu marushanwa yari ayo batiye, banahembwe amaradiyo n’amatereviziyo ndetse bahabwa n’amafaranga kuva ku bihumbi 60 kugeza ku 10, byose bifite agaciro k’abarirwa muri miliyoni imwe.

Abana 48 bari mu kigero cy’imyaka 16-18 ni bo bitabiriye isiganwa, 25 bakaba ari bo barisoje neza, mu gihe abandi bagiye bahura n’ibibazo byo kugwa ntibabashe kurangiza isiganwa, amajonjora akaba yarahereye mu mirenge maze abahize abandi aba ari bo baza guhatana ku rwego rw’akarere.

Abaturage b’Akarere ka Ruhango ahanyuze amagare bari bishimye ko bagiye kujya ababona abasore babo babasusurutsa, kandi bikazanateza imbere urubyiruko ruzitwara neza mu marushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka