Rudahunga yanikiye abandi ku munsi wa mbere w’isiganwa ryo kuzenguruka Congo

Umunyarwanda Rudahunga Emmanuel ni we wabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ryatangiye ku wa gatatu tariki 19/06/2013.

Rudahunga, umwe mu bakinnyi bane b’u Rwanda bari muri iryo siganwa, yarangije intera ya kilometero 90 ari ku mwanya wa mbere, akaba hagati ye n’Umufaransa Médéric Clain wamukurikiye, harimo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 10.

Rudahunga w’imyaka 22, muri iryo siganwa ryabereye ahantu h’imisozi kuva Matadi, berekeza Songololo, yagendaga mu bakinnyi bo hagati, hari n’abari bamusize ariko yaje kugaragaza ubuhanga bwe begereje aho basorezaga ahita abasiga cyane ageraho ari nta muntu bahanganye uri hafi ye.

Rudahunga Emmanuel.
Rudahunga Emmanuel.

Muri iri siganwa Abanyarwanda bitwaye neza, kuko ku mwanya wa gatatu haje Bintunimana Emile wari wegeranye n’umufaransa Médéric Clain waje ku mwanya wa kabiri, naho Rukundo Hassan nawe wo mu ikipe y’u Rwanda aza ku mwanya wa kane.

Icyiciro cya kabiri cy’iri siganwa (etape 2) kirakinwa kuri uyu wa kane tariki 20/6/2013, aho abasiganwa bahaguruka ahitwa Kimpésé bajya i Inkisi ahari intera ya kilometero 94.

Muri iri siganwa u Rwanda rufiteyo abakinnyi bane Biziyaremye Joseph, Bintunimana Emile, Rudahunga Emmanuel na Rukundo Hassan bakaba bayobowe n’umutoza wabo Jonathan Boyer.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka