Restrepo Valencia atwaye agace ka karindwi, Cristian Rodriguez agumana Maillot Jaune

Mu gace ka karindwi kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, Johnathan Restepo Valencia ni we wanikiye abandi nk’uko yari yabikoze umwaka ushize.

Rodriguez akomeje kwambara maillot jaune
Rodriguez akomeje kwambara maillot jaune

Akoresheje iminota 6, amasegonda 27 n’iby’ijana 46, umunya-Colombia Johnatan Restrepo Valencia ni we wegukanye agace k’uyu munsi kareshyaga na kilometero 4,5.

Umunya-Espagne Rodriguez Martin Cristian wari wambaye maillot jaune ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, yaje ku mwanya wa 6 asizwe amasegonda arindwi n’uwa mbere ariko akomeza kuyobora urutonde rusange.

Uko barushanyijwe muri aka gace

Uko barushanwa muri rusange

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka