Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 ubwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, Perezida Kagame ni we watangije agace ka nyuma k’iri siganwa.

Ku musozi wa Rebero ahazwi nka Canal Olympia, ni bwo hakinwaga agace ka munani ari nako ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022.

Saa yine n’igice nibwo abakinnyi batangiye isiganwa ry’aka gace ka nyuma, rikaba ryatangijwe na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Isiganwa ryo kuri iki Cyumweru rigizwe n’ibirometero 75.3, rikaba ryatangiriye ku i Rebero aho abasiganwa bazengurutse ibice by’umujyi wa Kigali bakongera bagasoreza ku i Rebero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Excellence Perezida Kagame azajye aza gutangiza umukino w’amagare wenda twazatsinda Pe! ko mbona ariwe barindiriye se! None no Football azajya aduherekeza kugeza ko dutsinda ahari.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka