Perezida Kagame yashimiye Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Valens Ndayisenga wegukanye bwa kabiri Tour du Rwanda

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye umukinnyi w’umukino w’amagare Valens Ndayisenga, wakoze amateka yo kuba ari we mukinnyi wa mbere ubashije kwegukana Tour du Rwanda inshuro 2, nyuma y’aho yari yanayegukanye mu mwaka wa 2014.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ashimira Valens Ndayisenga, abakinnyi ndetse n'abanyarwanda muri rusange
Ubutumwa bwa Perezida Kagame ashimira Valens Ndayisenga, abakinnyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange

Perezida Kagame kandi yanashimiye abakinnyi bose b’uyu mukino w’amagare, anashimira kandi abanyarwanda bose babashije gukurikirana Tour du Rwanda 2016 bakanashyigikira abakinnyi.

Valens Ndayisenga agisesekara kuri Stade Amahoro
Valens Ndayisenga agisesekara kuri Stade Amahoro
Valens Ndayisenga yongeye kuzamura ibendera ry'u Rwanda
Valens Ndayisenga yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda

Mu gihe ubusanzwe iri siganwa imibare igaragaza ko abaryitabira bagera kuri Milioni 2, ubu byagaragaye ko umubare w’abarikurikiye waba warageze kuri Milioni 4, nk’uko byagiye bigaragara ahantu henshi iri siganwa ryagiye rinyura.

Iri siganwa ryitabiriwe n'abafana benshi
Iri siganwa ryitabiriwe n’abafana benshi

Iri siganwa ryari ryatangiye taliki ya 13 Ugushyingo, ritangirwa n’abakinnyi 73, ariko 56 ni bo babashije kurisoza kuri iki cyumweru Taliki ya 20 Ugushyingo 2016, aho Valens Ndayisenga yaryegukanye akoresheje 21h15’21’’ muri Kilometero 805.7 zakozwe muri iyi minsi 8.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyigiciro kugihugu cyacu cy’urwanda kuba twaregukanye ibstinzi muri tour du Rwanda 2016.twifuzagako habaho n’amarushanwa y’abakobwa kumagare kuko nange numva nayitabira kandi nayatsinda.murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

umvantabwomwabyumvandishimyekubaturaamnerere muritourdurwanda nkabakinnyimukomereze ahoturabashyigikiye thanks

Hakizimana lnnocent yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Birashimishije ko abana b’u Rwanda bakomeje gutera imbele mu mukino w’amagare, ni bakomerez’aho.Perezida Wa ferwacy nawe ni uwo gushimira. Abiruka n’amaguru nabo nibongere akabaraga kandi birashoboka. Federation d’atletisme ni yiminjiremo agafu, Ikore iyo bwabaga, naho tuhagaragare.

Inararibonye yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka