Perezida Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze ‘Israel Premier Tech’

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yakiriye mu biro bye Sylvan Adams, washinze ikipe y’amagare ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe kuri ubu arimo guhatana muri Tour du Rwanda irimo kuba ubu.

Perezida Kagame aganira na Sylvan Adams
Perezida Kagame aganira na Sylvan Adams

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko bagiranye ibiganiro ku mishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere umukino wo gutwara igare, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo mu rwego rw’imikino.

Sylvan Adams yari kumwe n’itsinda rimuherekeje hamwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Ferwacy, Murenzi Abdallah.

Sylvan Adams akunze kugaragaza ko yifuza gukorana n’u Rwanda mu kuwuteza imbere, ndetse hari n’ibikorwa yatangiye gukora muri urwo rwego.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare mu Karere ka Bugesera, Sylvan Adams aherekeje bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ya Israel Premier Tech, batashye ku mugaragaro ikibuga “The Field of Dreams” kigizwe n’ibibuga bibiri by’umukino w’Amagare, bizwi nka ‘pump track’ na ‘race track’ ari kuhubaka.

Yagaragaje ko ari igice kimwe kimaze kuzura neza, n’ubwo hazakomeza gukorwa ibindi bikorwa, cyane ko ngo kubaka ibikorwa nk’ibyo bishingiye ku kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite amateka amwe, kandi bikaba bikomeje kubaka umubano mwiza hagati yabyo.

Mu Rwanda hakomeje isiganwa ry’umukino w’amagare, ryanitabiriwe n’Igihangange muri uwo mukino, Chris Froome, watwaye “Tour de France” inshuro enye zose akaba anakinira ikipe ya Israel Premier Tech.

Kuri ubu hamaze gukinwa uduce dutanu aho kugeza ubu Lecerf William Junior, ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo yo mu Bubiligi, ari we wambaye umwenda w’umuhondo, uranga uyoboye isiganwa mu gihe Chris Froome we aza ku mwanya wa 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka