Patrick Byukusenge na Niyonsaba Clementine begukanye isiganwa ryo Kwibuka

Mu isiganwa ry’amagare ryitiriwe Kwibuka,Byukusenge Patrick na Niyonsaba Clementine begukanye imyanya ya mbere kuva Bugesera kugera Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Gicurasi 2016 hakinwaga umunsi wa kabiri w’amarushanwa "Rwanda cycling cup 2016".
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mbere yo guhaguruka babanje gufata umunota wo Kwibuka
Mbere yo guhaguruka babanje gufata umunota wo Kwibuka

Ku i Saa ine n’iminota 15 ni bwo habanje guhaguruka abakobwa 11, maze nyuma y’iminota 10 hahaguruka abahungu 48 barimo abakuru 40 n’abandi 8 batarengeje imyaka 18.

Nirere Xaverine, mushiki wa Valens Ndayisenga yaje ku mwanya wa 3 mu bakobwa
Nirere Xaverine, mushiki wa Valens Ndayisenga yaje ku mwanya wa 3 mu bakobwa

11h09 bari bageze Nyamata, maze bakomeza kugenda bahangana aho bataniraga gutaguranwa kugera i Gahanga ahari igihembo cy’uhagera mbere.

Ubwo bageraga mu mujyi wa Kigali, abahungu (abakuru) batangiye kuzenguruka ibice bigize Kigali inshuro 6, abatarengeje imyaka 18 bazenguruka inshuro 3, naho abakobwa bazenguruka inshuro 1.

Ubwo bageraga mu bice ba Nyarutarama, Areruya Joseph wahabwaga amahirwe yo kwegukana iri siganwa, yaje kugira ikibazo cy’umunyururu w’igare, maze aza gusigara inyuma.

Nyuma yo gusaigara inyuma kwa Areruya Joseph, haje guhita hakurikiraho guhangana kwa Jean Claude Uwizeye, ndetse na Byukusenge Patrick.

Abakobwa batatu ba mbere
Abakobwa batatu ba mbere

Mu bakobwa uwitwa Niyonsaba Clementine wasoje iri siganwa ari ku mwanya wa mbere, naho mu batarengeje imyaka 18 uwitwa Manizabayo Eric ukina muri Benediction Club yaje ku mwanya wa mbere.

Byukusenge Patrick wegukanye umwanya wa mbere
Byukusenge Patrick wegukanye umwanya wa mbere

Nyuma y’akanya bahanganye, Patrick Byukusenge wa Benediction Club niwe waje kwegukana iri siganwa, maze akurikirwa na Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka