Nyuma yo kwegukana Tour du Cameroun, Team Rwanda yageze i Kigali (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bari barerekeje muri Cameroun baraye bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho banegukanye iri siganwa

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun, ageze i Kanombe bamuteruye bamushyira mu bicu
Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun, ageze i Kanombe bamuteruye bamushyira mu bicu

Isiganwa rizwi nka Tour du Cameroun 2018, ryatangiye tarikii 26/05 kugera tariki 03/06/2018, riza kurangira Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana aryegukanye, Ukiniwabo Rene Jean Paul yegukana umwanya w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza, naho Team Rwanda muri rusange iza ku mwanya wa mbere.

Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy yari yaje gutegereza aba bakinnyi
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy yari yaje gutegereza aba bakinnyi
Bonaventure Uwizeyimana yishimana n'abakunzi b'uyu mukino bari baje kumwakira
Bonaventure Uwizeyimana yishimana n’abakunzi b’uyu mukino bari baje kumwakira

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 6 ari bo Hadi Janvier, Munyaneza Didier, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Uwizeyimana Bonaventure, umutoza yarii Sempoma Felix, umukanishi yarii Karasira Theoneste, naho Soigneur akaba Kayinamura Patrick .

Bahageze i Kanombe hari kugwa imvura nyinshi
Bahageze i Kanombe hari kugwa imvura nyinshi
Ibikombe hafi ya byose barabikusanyije
Ibikombe hafi ya byose barabikusanyije
Byukusenge Patrick yegukanye umwanya wa kabiri ku munsi wa mbere
Byukusenge Patrick yegukanye umwanya wa kabiri ku munsi wa mbere

Mu kiganiro tagiranye na Bonaventure Uwizeyimana wegukanye iri siganwa, yadutangarije ko mu ntangiriro

Yagize ati "Mu by’ukuri ni ugushimira abaje kutwakira, nk’ikipe twarakoze cyane kandi tubigeraho, tukigerayo kubera ahantu ikipe yacu imaze kugera , abantu bose baba badutinya bakanaducunga cyane, ku buryo ugiye wese baba bashaka kumugarura"

"Mu duce twa mbere nta munyarwanda wari kugenda ngo bamureke, ariko mu gace ka gatanu harazamukaga cyane, Hadi Janvier yaramfashije cyane ibilometero105, nyuma Janvier aza kumbwira ngo ngende, abandi nka babatunu twari kumwe mpita mbasiga"

Ku ruhande rwa Sempoma Felix watozaga iyi kipe, nawe yadutangarije ko isganwa ryari rikomeye, ariko nawe ashima by’umwihariko Hadi Janvier, atangaza ko banafite icyizere cyo kuzitwara neza mu yandi marushanwa ari imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka