Nyirakuru w’abagore mu mukino w’amagare arashaka gutoza

Igare ryageze mu Rwanda rizanwe n’abakoloni, rikomeza kuba igikoresho cyoroshya ingendo n’Ubuhahirane mu Rwanda. Ryaje gushibukaho umukino uri muyo Abanyarwanda bakunda cyane, batangira kuwukina kugeza mu 1984 ubwo habaga irushanwa rya Ascension de Milles Collines ryitabiriwe n’urungano rwa mbere rw’uyu mukino mu Rwanda.

Mukankwaya Marie Jeanne akeneye umugira neza wamuha igare ryo kugendaho
Mukankwaya Marie Jeanne akeneye umugira neza wamuha igare ryo kugendaho

Mukankwaya Marie Jeanne uri mu kigero cy’imyaka 53 y’amavuko niwe munyarwandakazi wa mbere witabiriye irushanwa ry’umukino w’amagare mu Rwanda mu mwaka wa 1984 , aza no kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda rya mbere mu bagore.

Mukankwaya wamaze igihe kirekire ari nomero ya mbere mu Rwanda mu cyiciro cy’abagore hagati ya 1984 na 2002, Ku bijyanye n’ibihembo yakuye mu mukino w’amagare avuga ko mbere ibihembo byari hasi kuko hari aho yatsinze irushanwa ahembwa umutaka.

Ibindi ku buzima bwa nyirakuru w’umukino w’amagare mu Rwanda kurikira, iki cyegeranyo kigaruka ku buzima bwe, yagiranye na KT Radio muri gahunda y’Umusportif w’Icyumweru itambuka buri wa kabiri mu kiganiro cy’imikino KT Sports.

Sekanyana Emmanuel wahoze ari umutoza we, nyuma baje no kubana
Sekanyana Emmanuel wahoze ari umutoza we, nyuma baje no kubana
Ibyangombwa bye byagaragazaga ko ari umukinnyi w'amagare ni uku bisa nyuma y'imyaka 27
Ibyangombwa bye byagaragazaga ko ari umukinnyi w’amagare ni uku bisa nyuma y’imyaka 27
Aha yari mu myitozo
Aha yari mu myitozo
Igikombe cya Biathlon yegukanye mu 1992 kiri mu byamushimishije mu buzima
Igikombe cya Biathlon yegukanye mu 1992 kiri mu byamushimishije mu buzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oh ni byiza cyane

Joseph kimura yanditse ku itariki ya: 3-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka