Nyanza: Isiganwa rya « Tour du Rwanda » ryahakoze ibisa nk’ubukwe

Abanyenyanza n’inkengero zaho babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi babyukiye ku mihanda yo mu karere ka Nyanza bategereje kureba isiganwa ry’amagare rya « Tour du Rwanda », maze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014 ubwo abasiganwaga bahasesekaraga bakirwa nk’abakwe.

Icyerekana uburemere abanyenyanza bahaye iri siganwa rya « Tour du Rwanda » ni uburyo abantu b’ingeri zinyuranye babyukiye ku mihanda ni uko saa sita z’amanywa zirinda zibagereraho nta kwinuba ahubwo bagitegereje uhahinguka yanikiye abandi muri iryo siganwa ry’amagare ngo bamukomere amashyi y’urufaya.

Mu gitondo cya kare abanyenyanza bari bizinduye ngo bihere ijisho isiganwa ry'amagare.
Mu gitondo cya kare abanyenyanza bari bizinduye ngo bihere ijisho isiganwa ry’amagare.

Uburyo umujyi wa Nyanza wari utatsemo nabyo byari bishamaje kandi binogeye ijisho kuko amabara y’urwererane n’umuhondo unoze by’amwe mu masositeye n’ibigo byateye inkunga iri siganwa ry’amagare aribyo byari byiganje.

Mu gihe hari hagitegerejwe ko abasiganwa bahagera henshi mu mujyi wa Nyanza hicirwaga inyota ari nako abantu bica isari ku buryo butari busanzweho kuko byakoranwaga akanyamuneza bigaragara ko hategerejwe ikintu kidasanzwe mu buzima bwabo.

Umujyi wa Nyanza wari utatse ku buryo budasanzwe.
Umujyi wa Nyanza wari utatse ku buryo budasanzwe.

Umunyarwanda niwe waje ayoboye Tour du Rwanda

Amajwi y’urwunge arimo urusaku rwinshi rw’ibyishimo, umudiho na za vuvuzela nibyo byakirijwe umunyarwanda Bizimana Joseph wari ku isonga yanikiye abandi ubwo bari bageze mu mujyi wa Nyanza aho bari bateguriwe hafi neza y’ibiro by’akarere ka Nyanza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah nawe wari waje gushyigikira iri siganwa ry’amagare ariha ikaze muri aka karere yavuze ko ari ibyishimo byinshi ku banyarwanda ndetse by’umwihariko ku baturage ba Nyanza, kuba umunyarwanda mugenzi wabo ariwe waje ayoboye yasize abandi bari kumwe basiganwa.

Yagize ati « Abaturage bishimye cyane kandi natwe twishimiye y’uko iyi ntera itwawe n’umunyarwanda ».

Nyuma yo kugaragaza uwahize abandi ababyinnyi bakanyujijeho.
Nyuma yo kugaragaza uwahize abandi ababyinnyi bakanyujijeho.

Nyuma gato byaje gushimangirwa na Joseph Habineza, Minisitiri w’u Rwanda ufite mu nshingano ze umuco na siporo wahise yerura akavuga ko iri siganwa rica amarenga ko rizatwarwa n’umunyarwanda ngo nihatagira indi rwangendanyi nk’iy’impanuka yitambika muri iri rushanwa ry’amagare.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ry’amagare riramutse ritwawe n’umunyarwanda nk’uko n’ubundi ariwe uri guhabwa amahirwe ngo byaba aribwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’isiganwa ry’amagare mu Rwanda.

Ubwo abari muri iri siganwa bari bageze mu karere ka Nyanza mu myanya itanu ya mbere hajemo Biziyaremye Joseph ari nawe wari uyoboye abandi ku mwanya wa kabiri haza uwitwa Dawit Hale wo muri Erithrea ku mwanya wa gatatu haza MRAOUNI Salaeddine wo muri Maroc ku mwanya wa kane hakurikiraho Buru Temesgen wa Ethiopia naho ku mwanya wa gatanu Haseruka uwitwa Ndayisenga Valens w’umunyarwanda.

Ibyahabereye byari birimo n'udukoryo tumwe na tumwe.
Ibyahabereye byari birimo n’udukoryo tumwe na tumwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasengera abanyarwanda ,tuzaba abambere

!!!!!!!!!!!!!!!!!!! frd yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka