Kuri uyu wa Gatatu muri Classic Hotel hatangarijwe inzira izikoreshwa muri Tour du Rwanda 2017, aho hagaragayemo impinduka mu nzira zisanzwe zikoreshwa nk’uko biba buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro hakaba hagaragayemo inzira ya Musanze-Nyamata izaba inyuzwemo bwa mbere, ari nabwo bwa mbere i Nyamata bazaba bakiriye iri siganwa.
Inzira nyinshi ni nshya, gusa uduce twinshi twagiye tugira amahirwe yo kwakira Tour du Rwanda mu myaka yagiye itambuka, harimo nka Huye, Nyanza, Musanze na Rwamagana na Kayonza, by’umwihariko na Rubavu itari yakiriye isiganwa ikaba yongeye kugarukwamo.
Izi ni zo nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:
Taliki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Taliki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Taliki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)
Nyanza-Rubavu: Kazaba ari agace ka kabiri k’iri siganwa, ni yo nzira ndende iri muri iyi Tour du Rwanda, ikaba ireshya na Kirometero 180, ikanagira udusozi 8 two kuzamuka tuzanatanga amanota.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|