Nsengiyumva yegukanye isiganwa rya Memorial Sakumi Anselme

Kuri iki cyumweru hakinwe irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme ryo kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda.

Nsengiyumva Shema wo muri Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere
Nsengiyumva Shema wo muri Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere

Iri siganwa ryakinwe mu byiciro ryitabiriwe n’abakinnyi 19 mu ngimbi, 15 mu cyiciro cy’abagabo na 26 mu badasanzwe bakina.

Mu cyiciro cy’abagabo, Nsengiyumva Shema wa Les Amis Sportifs ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 39 ku ntera y’ibirometero 92 akurikirwa n’abakinnyi babiri bakinana mu ikipe imwe ari bo Hakizimana Seth ku mwanya wa kabiri na Kagibwami Swahibu ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’ingimbi, Iradukunda Emmanuel wa FLY Cycling Team ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 10 n’amasegonda 3 ku ntera y’ibirometero 71.

Mu cyiciro cy’abadasanzwe basiganwa, basiganwe ku ntera y’ibirometero 41 isiganwa ryegukanwa na Ndiraba Yussuf wakoresheje isaha imwe iminota 20 n’amasegonda 35.

Sakumi Anselme yayoboye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na yo yamutwaye ubuzima aho yiciwe rimwe n’umugore we.

Abakinnyi begukanye isiganwa bari hamwe n'umuryango wa Sakumi Anselme
Abakinnyi begukanye isiganwa bari hamwe n’umuryango wa Sakumi Anselme

Sakumi Serge, umwana wa Sakumi Anselme yatangaje ko umuryango wa Sakumi wahisemo gutegura iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza umurage w’umubyeyi wabo mu guteza imbere umukino w’amagare.

Ati “Ni umwanya mwiza ku muryango wacu wo kwibuka umubyeyi wacu no gusigasira umurage yadusigiye wo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare no guha abakinnyi bakiri bato umwanya wo kugaragaza impano zabo.”

Biteganyijwe ko Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme izajya ikinwa buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka