Nsengimana Jean Bosco yagarutse mu bakinnyi bari mu myitozo ya nyuma ya Tour du Rwanda

Amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda izatangira mu kwezi gutaha, yatangiye imyitozo ya nyuma bari gukorera hamwe, ikazasozwa bajya muri Tour du Rwanda

Mu gihe habura ukwezi n’icyumweru ngo hatangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda”, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na Benediction Ignite zizahagararira u Rwanda zatangiye gukorera imyitozo hamwe.

Iyi myitozo ni iya kabiri nyuma yaho buri kipe mu myitozo ya mbere yabaye mu kwezi gushize buri kipe yari yakoze ku giti cyayo, naho iya kabiri ari nayo ya nyuma amakipe yose akaba yahurijwe hamwe aho akora ataha mu kigo mpuzamahanga cy’umukino w’amagare giherereye i Musanze.

Team Rwanda na Benediction Ignite mu myitozo
Team Rwanda na Benediction Ignite mu myitozo

Ikipe ya Benediction Ignite iri mu myitozo igizwe na Byukusenge Patrick, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Manizabayo Eric, Uwiduhaye, na Rugamba Janvier, bakazaba batozwa na Munyankindi Benoit.

Ikipe y’igihugu “Team Rwanda” yo igizwe na Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric, Masengesho, Hakizimana Seth, Iradukunda Emmanuel, Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel, izaba itozwa na Sempoma Felix, akungirizwa na Nathan Byukusenge ndetse na Ruhumuriza Abraham.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka