Nsengimana Bosco mu gihirahiro: Benediction yanze kumurekura ngo ajye muri SACA

Umukinnyi Nsengimana Bosco w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda (Team Rwanda) arashinja ikipe yahoze akinira ya Benediction Ignite kumubuza amahirwe yo kujya mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) nyuma yo kumwima ibaruwa imwemerera kuyivamo (Release Letter).

Nsengimana Bosco yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi b'ikipe ya SACA n'ubwo Benediction na yo ivuga ko akiri umukinnyi wayo
Nsengimana Bosco yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya SACA n’ubwo Benediction na yo ivuga ko akiri umukinnyi wayo

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2020, Nsengimana Bosco yashinje ubuhemu Benediction idashaka kumureka ngo agende.

Yagize ati "Ikipe ya Benediction Ignite iravuga ko mfite amasezerano yayo kandi amasezerano yanjye yarangiranye na 2019 ubu nkaba ntakiri umukinnyi wayo."

Nsengimana Bosco yavuze ko ikibazo afitanye na Benediction Ignite cyatangiye ubwo ikipe yari igiye kuba mpuzamahanga.

Yagize ati "Mu kwezi k’Ugushyingo 2018 njye n’abandi bakinnyi ba Benediction Excel energy (niko yitwaga muri uwo mwaka) basinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe, aho buri mukinnyi yagombaga kujya ahembwa ibihumbi ijana by’Amanyarwanda ku kwezi.

Nsengimana Bosco avuga ko mu mwaka yasinye muri Benediction yahembwemo amezi atatu gusa.

Ati "Ikipe ya Benediction yampembye amezi atatu gusa mu mezi 12 agize umwaka, bivuze ko muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000 Frw) nagombaga guhembwa banyishyuyemo imishahara y’amezi atatu gusa ingana n’ibihumbi magana atatu (300,000 Frw)."

Yongeyeho ati “Ubwo umwaka wa 2019 wari ugeze hagati nakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Benediction bemerewe gukina imikino mpuzamahanga ndetse bazwi n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI) nk’umukinnyi wa Benediction wemerewe gukina imikino mpuzamahanga"

“Nubwo muri uko kwezi kw’Ugushyingo 2018 twasinye amasezerano nta kopi twasigaranye nk’abakinnyi bari bamaze gusinya amasezerano, ayo masezerano y’umwaka umwe twasinye twayasinye turi mu myitozo ndabyibuka ko twari tugeze kuri Nyirantarengwa urenze aho bita Byangabo werekeza i Rubavu. Umuyobozi w’ikipe yaduhagaritse ku muhanda aduha ibipapuro turasinya, bamwe ntituzi icyo twasinyiye kuko byari mu cyongereza.”

Nsengimana Bosco yakinnye Tour du Rwanda 2020 yitoje ibyumweru bibiri gusa. Yagize ati "Abakinnyi bagenzi banjye barampamagaye, ndibuka icyo gihe nari nagiye gushyingura bambaza niba naza kubafasha, ntabwo nari kwanga gukorera igihugu cyanjye, ni uko najemo."

Nk’uko yakomeje abivuga yitabajwe muri Tour du Rwanda kuko ikipe ya SACA (Skol Adrien Cycling Academy) yari imaze kwemererwa kwitabira isiganwa, rirangiye, abakinnyi bayo bari muri Team Rwanda basubira mu ikipe yabo.

Yababajwe no kugirwa kapiteni wa Nyabihu Cycling Club

Uyu musore Nsengimana Bosco avuga ko yababajwe no kugirwa kapiteni wa Nyabihu Cycling Club.

Nyuma yo kuvanwa ku rutonde rw’abakinnyi ba Benediction Ignite rwemewe na UCI, avuga ko ubuyobozi bwamubwiye ko agomba kujya muri Nyabihu Cycling Club bakamugira kapiteni wayo.

Ati “Mu by’ukuri nabifashe nko nkuntesha agaciro n’akazi kose nakoreye iyi kipe."

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Benediction Ignite buvuga ko Nsengimana Bosco akiri umukinnyi wabo kuko akiyifitiye amasezerano.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’iyi kipe, Benoit Munyankindi, ku murongo wa telefone yemeje iby’aya masezerano.

Yagize ati "Bosco ni umukinnyi wacu yadusinyiye amasezerano mu kwezi kwa mbere urumva ko atajya mu yindi kipe bitaduturutseho."

Abajijwe ku biyanye n’aya masezerano, Nsengimana Bosco yavuze ko ari ibinyoma yagize ati "Amasezerano nasinye yarangiranye na 2019 ayo ya 2020 sinzi aho nayasinyiye ni ukubeshya, ibyo bavuga ni ibihimbano."

Kugeza uyu munsi Nsengimana Bosco yasinyiye ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy umwaka umwe ari na yo akoramo imyitozo.

Avuga ko ubuzima bubi yari abayemo ari bwo bwatumye agira igitekerezo cyo kwerekeza muri Skol Adrien Cycling Academy.

Nsengimana Bosco avuga ko nyuma yo kubona ubuzima abayeho nk’umugabo wubatse kandi nta kipe afite, yatekereje gushaka indi kipe.

Yagize ati "Nyuma yo kubona ko ntazakina Tour du Rwanda 2020 (ndi muri Benediction), nafashe umwanzuro wo kuganira n’umutoza wa SACA ari we Adrien Niyonshuti mubwira uko ikibazo cyanjye kimeze banyemerera kuyizamo."

Benediction irashinja Skol Adrien Cycling Academy uburiganya

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi wa Benediction Ignite, Munyakindi Benoit, yagize ati "SACA yitwaye nabi muri iki kibazo kuko yagombaga kutuvugisha nka ba nyiri umukinnyi tukumvikana bakamutwara ku neza kuko n’ubundi nta musaruro yaduhaga."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iby’amafaranga Nsengimana Bosco abashinja ari ibinyoma, ati "Bosco yabeshye cyane kuko nta mafaranga tumurimo ahubwo ni we utubereyemo imyenda myinshi kuko twagiye tumuha amafaranga menshi kandi tubifitiye gihamya."

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo SACA yakoze bisa no kwica abakinnyi b’amagare kandi ari bo nkingi ya mwamba y’umukino. Yagize ati "Kugeza uyu munsi nta kosa mbara kuri Bosco kuko ubonye ahari amafaranga aruta ayo uhembwa nawe wagenda."

Yakomeje asaba Skol Adrien Cycling Academy kwemera kumvikana na Benediction kuko ntacyo baba bari kubaka ahubwo baba batangiye gusenya umukino w’amagare mu Rwanda kandi wari umaze gutera imbere.

Twifuje kumva icyo uruhande rwa Skol Adrien Cycling Academy ruvuga, tuvugisha umutoza w’iyi kipe Niyonshuti Adrien. Kuri we ngo nta kibazo bafitanye na Nsengimana Bosco ndetse na Benediction Ignite.

Yagize ati "Twe nka SACA twubaha amasezerano y’abakinnyi n’amakipe. Niba koko ikibazo gihari impande zombi nizicare zigikemure."

Abajijwe impamvu bafashe umukinnyi utagira ibaruwa imurekura Adrien Niyonshuti yasubije ko batari kwima amahirwe umukinnyi kandi ari yo ntego yabanzanye mu mukino w’amagare.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), buvuga ko iki kibazo butakizi.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today abicishije mu butumwa bugufi, umuyobozi w’iri shyirahamwe Murenzi Abdallah yagize ati "Mwaramutse amahoro,ikibazo ntikiratugeraho mu buryo bwemewe n’amategeko, nikitugeraho nibwo tuzaba dufite amakuru y’impamo yanadufasha kugikemura. Murakoze."

Nsengimana Bosco yabaye Umunyarwanda wa kabiri watwaye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu mwaka wa 2009 aho yayitwaye mu mwaka wa 2015 abanjirijwe na Ndayisenga Valens wayitwaye muri 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi birababaza iyo Bosco mumwita umunyabinyoma nkana kbs ibi byose birazwi nkabayobozi ba bikipe yakiniraga mureke umwana anjye muyindi ekipe kuko nubundi mwarimwaramuretse ese kuki mwifuza kubana umuntu muri team ariko agiye muyindi team oyaaa nabandi nutyo bagiye barangiza umukino ibi bigomba kuzahinduka kuko nka team twazamuye tubabazwa nuburyo mwagiye mwitwara mubakinnyi mwatangiranye mwisubireho kbs

Hadi janvier yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka