Niyonshuti Adrien yahawe inkweto nshya azakoresha mu mikino Olympique

Sosiyete yitwa DIDI isanzwe itera inkunga Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), yashyikirije Adrien Niyonshuti inkweto nshya azakoresha ubwo azaba asiganwa ku igare mu mikino Olympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.

Niyonshuti ukinira ikipe MTB QHUBEKA yo muri Afurika y’Epfo nta kibazo azagirana n’ikipe ye ku bijyanye no kwamamaza kuko ubuyobozi bwa MTN QHUBEKA bwamubwiye ko muri 2012 yemerewe kuzakoresha izo nkweto zamamaza abandi, gusa ngo akirinda ko hari isosiyete iyo ariyo yose yakwamamaza akoresheje imyenda.

Mu rwego rwo gutegura neza imikino Olympique ndetse n’andi marushanwa azaba muri 2012, Adrien Niyonshuti akomeje gukora imyitozo muri Afurika y’Epfo. Aherutse kwitwara neza mu irushanwa ryitwa Dis-Chem Ride for Sight ryanitabiriwe n’abandi Banyarwanda.

Hadi Janvier, Nicodem na Gasore Hategeka bamaze iminsi bakorera imyitozo muri Afurika y’Epfo bahuriye na Niyonshuti muri iryo siganwa bose baza mu myanya 20 ya mbere mu basiganwaga bagera kuri 400.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka