Nishimiye kuba nageze mu Rwanda-Chris Froome

Ikirangirire mu isiganwa ry’amagare Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho aje gusiganwa muri Tour du Rwanda 2023.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe,Chris Froome w’imyaka 37 yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ati"Nishimiye kuba hano mu Rwanda.Ni inshuro yanjye ya mbere hano, ntabwo nakuriye kure yaho muri Kenya."

Chris Froome yavuze ko yishikiye kugera mu Rwanda
Chris Froome yavuze ko yishikiye kugera mu Rwanda

Uyu mugabo w’imyaka 37 wegukanye irushanwa rya Tour de France inshuro enye yavuze ko kandi afite amatsiko yo kureba iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda nk’uko abyumva.

Ati"Nishimiye kuba ndi hano iki cyumweru ngo ndebe uburyo umukino
w’amagare mu Rwanda wateye imbere kuko ndabyumva ko ari kimwe mu bihugu bya Afurika biyoboye mu bikorwaremezo by’umukino w’amagare."

Ni umwe mu banyabigwi b'umukino w'amagare ku isi
Ni umwe mu banyabigwi b’umukino w’amagare ku isi

Chris Froome mu isiganwa ry’amagare mu Rwanda (Tour du Rwanda 2023) rizatangira kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare kugeza 26 Gashyantare 2023 azaba arangwa na nomero imwe(1) azaba yambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka