Nathan Byukusenge yegukanye umwanya wa kane mu gace ka mbere ka ‘Tour de la RDC’
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda Nathan Byukusenga yagukanye umwanya wa kane mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo-Kinshasa (Tour de la RDC 2014), ubwo ryatangiraga ku wa gatatu tariki ya 18/6/2014 mu gace ka Kolwezi ho mu ntara ya Katanga.
Muri iryo siganwa ririmo kuba ku nshuro ya kabiri kuva umwaka ushize, ryatangiwe n’abakinnyi 90 baturutse mu bihugu 15, maze intera ya kilometero 150 basiganwaga ku gace ka mbere karyo irangira Umubiligi Koenbe Muynck ariwe uyoboye abandi.
Nathan Byukusenge yarangije iyo ntera ari ku mwanya wa kane, aza inyuma gato ya Umunya Burkina Fasso Amidou Yameogo n’Umufaransa Richet Noel baje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.
Nathan Byukusenga usanzwe akinira ikipe ya Benediction Club ya Rubavu, yakurikiwe n’abandi banyarwanda babiri Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier baje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, uko ari batatu bakaba ari nabo bagize ikipe y’u Rwanda yitabiriye iryo siganwa.
Iryo siganwa rizamara iminsi 10, rirakomeza kuri uyu wa kane tariki 19/6/2014.
Umwaka ushize, ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere ku rutonde rusange, naho umukinnyi w’u Rwanda ku giti cye wari waje hafi ni Bintunimana Emile wari wabaye uwa kabiri, aza inyuma y’Umufaransa Clain Médéric wegukanye irushanwa.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|