Nathan Byukusenge niwe Munyarwanda waje hafi muri Tour du Maroc

Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije irushanwa ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc ku igare (Tour du Maroc) ari imbere ku mwanya wa 57.

Undi Munyarwanda waje hafi ni Nicodem Habiyambere waje ku mwanya wa 61, Joseph Biziyaremye yaje ku mwanya wa 79, Emile Bintunimana aza ku mwanya wa 84, Gasore Hategeka aza ku mwanya wa 85 naho Ruhumuriza Abraham wari witezwe cyane yaje ku mwanya utari mwiza kuko yabashije gusiga abantu 6 gusa.

Iri rushanwa ryarangiye tariki 01/04/2012 ryegukanwe n’Umunyafurika y’Epfo, Reinardt Janse van Rensburg, warangije irushanwa ryose akoresheje amasaha 34 iminota 27 n’amasegonda 36. Yaje akurikiwe n’umunya-Maroc na we ufite amateka mu gusiganwa ku magare, Adil Jelloul. Ku mwanya wa gatatu hari umunya- Bulgaria, Ivaïlo Gabrovski.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 23/03/2012 aho abasiganwaga bagombaga kwiruka km 1550 mu byiciro 10. ku nshuro ya 25 yitabiriwe n’amakipe yaturutse mu bihugu 20 harimo na Team Rwanda.

Usibye Team Rwanda yari yitabiriye iri siganwa, harimo kandi n’andi makipe akomeye cyane harimo amakipe 4 ya Morocco, amakipe 2 ya Algeria,Turkey, Libya, Belgium, RSA , Greece, Holland, England, Tunisia, Rwanda, Japan, Eritrea, Slovenia, UAE, USA, Letonia, Germany, Argentina na France.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka