Nathan Bukusenge yabaye uwa 22 mu cyiciro cya kabiri cy’isiganwa ‘Tropical Amissa Bongo’

Nathan Byukusenge, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda iri mu isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ muri Gabon, ni we Munyarwanda waje hafi akaba yatwaye umwanya wa 22 muri rusange ubwo basiganwaga icyiciro (etape) cya kabiri ku wa gatatu tariki 16/01/2013.

Nubwo umwanya Byukusenge utagenerwa igihembo, ariko yongereye imbaraga ndetse no kwitwara neza ugereranyije n’uko yitwaye ku munsi wa mbere w’iryo isiganwa, ubwo yafataga umwanya wa 32, ubu akaba yiyongereyeho imyanya 10.

Mu bandi bakinnyi b’abanyarwanda basiganwe iyo intera ya Kilometero 107.4, Rukundo Hassan yabaye uwa 46 mu gihe ku munsi wa mbere yari yaje ku mwanya wa 56.

Uwizeyimana Bonaventure yaje ku mwanya wa 56 kandi yari ku mwanya wa 58 ku munsi wa mbere, Karegeya Jeremie yaje ku mwanya wa 60, Nsayisenga Valens wari wabaye uwa 88 ari nawo wa nyuma ku munsi wa mbere kubera ko yari yagize impanuka, yaje ku mwanya wa 64, naho Nsengiyumva Jean Bosco aza ku mwanya wa 67.

N’ubwo imyanya y’abakinnyi b’u Rwanda itari iya hafi, umutoza wabo Jonathan Boyer avuga ko yishimiye uko bitwaye mu cyiciro cya kabiri cy’iryo siganwa, kuko bagaragaje impinduka nziza agereranyije n’uko bitwaye ku munsi wa mbere.

Boyer kandi avuga ko yizeye ko isiganwa rizarangira abakinnyi b’u Rwanda bafite imyanya myiza kurushaho, kuko batangiye kumenyera buhoro buhoro, dore ko benshi muri bo ari ubwa mbere bakinnye amarushanwa mpuzamahanga kandi akabera mu gihugu gifite ubushyuhe batamenyereye.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa kane tariki 17/01/2013, aho basiganwa icyiciro (etape) cya gatatu, kugeza ubu bakaba bamaze gusiganwa intera ya kilometero 256.6.

Ku rutonde rw’abakinnyi b’abanyafurika, Nathan Byukusenge ari ku mwanya wa 11, akaza ku mwanya wa 27 ku rutonde rusange (classement general).

Palini Andrea Francesco ukomoma mu Butaliyani ni we ukomeje kuza ku isonga, akaba kugeza ubu asiga Nathan Bukusenge amasegonda 14 gusa, naho mu bakinnyi bakiri batoya (abatarengeje imyaka 23) Umunyarwanda uza hafi ni Rukundo Hassan ari ku mwanya wa 21.

Iri siganwa ryitabiriwe kandi n’ibihangange muri Afurika mu gusiganwa ku magare, ndetse benshi muri bo bakaba baritabiriye isiganwa ‘Tour du Rwanda’ no ‘Kwita Izina tour’ barimo Amanuel Meron, Kudus Merhawi, Russom Meron, Berhane Natnael, Lagab Azzedine, JellouL Adil n’abandi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka