NAEB yahaye ubutumwa abanyarwanda bari kwitegura Tour du Rwanda i Musanze

Kuri uyu wa Gatatu mu kigo mpuzamahanga cy’umukino w’amagare giherereye i Musanze, ikigo cy’igihugu gishinzwe kujyana hanze no guteza imbere ibiva ku buhinzi (NAEB) cyasuye abakinnyi b’abanyarwanda bari kwitegura Tour du Rwanda 2019.

NAEB nk’ikigo cy’igihugu gisanzwe kiri mu baterankunga b’umukino w’amagare binyuze mu gihingwa cy’icyayi (Rwanda Tea), bagiranye ikiganiro n’abakinnyi b’u Rwanda, mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu ngo bakomeze kwitegura neza Tour du Rwanda itangira kuri iki cyumweru tariki 24/02/2019

Hakiruwizeye Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bakurikira ubutumwa bwa NAEB
Hakiruwizeye Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bakurikira ubutumwa bwa NAEB

Nyuma yo gusura no kuganira n’abakinnyi, Nkurunziza Issa Umuyobozi w’ishami ry’icayi muri NAEB yavuze ko ubutumwa bari bazaniye abakinnyi ari ukubibutsa ko bagomba gukora iyo bwabaga bakitwara neza, ndetse n’isura y’icyayi cy’u Rwanda ikagaragara

Yagize ati “Ubutumwa twabazaniye ni ugushyira hamwe nk’abana b’abanyarwanda, tubifuriza gutsinda kandi tukanafatanya mu gushyigikira no kwamamaza ibirango by’icyayi cy’u Rwanda muri rusange muri Tour du Rwanda 2019”.

Yakomeje agira ati “Icyayi cy’u Rwanda ni icy’abanyarwanda kandi ahantu abakinnyi bari gukorera umwiherero mu majyaruguru ndetse n’ibiurengerazuba niho hahingwa cyane icyayi cy’u Rwanda, Kandi isi yose irabizi ko ari icyayi cyiza kiryoha”

Nkurunziza Issa umuyobozi w'ishami ry'icyayi muri NAEB
Nkurunziza Issa umuyobozi w’ishami ry’icyayi muri NAEB

“Gusura aba bakinnyi rero ni uko tubafite ku mutima kandi tubifitiye ishema kuko muri ibyo bice aho bazaca hose bazahasanga abahinzi b’icyayi kugura ngo bumve ko tubari inyuma bityo umwenda w’umuhondo uzasigare mu gihugu”.

Muri Tour du Rwanda umukinnyi warushije abandi guhatana cyane mu isiganwa, yambikwa umwenda wa Rwanda Tea, biri no mubyo bongeye kwibutsa abakinnyi b’u Rwanda ko uwo mwambaro nawo bakwiye kuwegukana.

Tour du Rwanda 2019 iratangira kuri iki Cyumweru, aho abakinnyi bazahagruka i Kigali ku i Saa ine za mu gitondo birekeza i Rwamagana, bakazagaruka i Kigali aho bazasoreza nyuma yo gukora urugendo rungana na Kilomtero 112,5.

Ikigo mpuzamahanga giteza imbere umukino w'amagare i Musanze niho abakinnyi bari gukorera umwiherero
Ikigo mpuzamahanga giteza imbere umukino w’amagare i Musanze niho abakinnyi bari gukorera umwiherero
Abakinnyi b'u Rwanda bari gukorera umwiherero muri iki kigo kiri i Musanze
Abakinnyi b’u Rwanda bari gukorera umwiherero muri iki kigo kiri i Musanze
Mugisha Samuel ukinira Dimension Data nawe ari i Musanze mu myitozo
Mugisha Samuel ukinira Dimension Data nawe ari i Musanze mu myitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka