Musanze: Ntakirutimana yegukanye isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare

Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na Ntakirutimana Joseph.

Ntakirutimana Joseph yegukanye irushanwa Visit Musanze Tournament
Ntakirutimana Joseph yegukanye irushanwa Visit Musanze Tournament

Amarushanwa yiswe ‘Visit Musanze Tournament’, yabereye mu mujyi wa Musanze, ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, akaba yarateguwe n’ako karere gafatanyije n’Ishyirahamwe rishinzwe guteza imbere Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ndetse na Koperative itwara abagenzi ku magare (CVM).

Mu Karere ka Musanze, ni ubwa mbere riba, rikaba ryitabiriwe n’abasore n’inkumi 40. Bahagurukiye mu muhanda uri imbere y’Isoko ry’ibiribwa, basiganwa bari ku magare basanzwe bifashisha mu gutwara abagenzi, bagana kuri ADEPR-Muhoza, Centre ya Cyanika, Ishuri rya Sonrise, centre ya Nyarubande, bakomereza n’ubundi ku isoko rya Kariyeri ari naho barisoreje, nyuma yo kuzenguruka utwo duce twose inshuro enye.

Hari abahembwe amagare mashya
Hari abahembwe amagare mashya

Ntakirutimana Joseph w’imyaka 18, ni we waryegukanye, akoresheje iminota 51 n’amasegonda 20.

Yagize ati “Nishimiye guhiga abandi kandi bihise binyongerera icyizere cy’uko ndamutse nkoresheje imbaraga, nazavamo umukinnyi w’amagare wabigize umwuga. Iyi ntsinzi inyeretse ko koko mbishyizemo imbaraga, nabigeraho”

Uwimbabazi Liliane, wahize abandi mu cyiciro cy’abakobwa baryitabiriye, yagize ati “Ni ubwa mbere nitabiriye irushanwa nk’iringiri. Natinyutse guhatana n’abahungu, kuko numvaga ko nta kintu bakora twe nk’abakobwa tudahoboye. Ntahanye umuhigo wo kuzakoresha imbaraga zose iry’ubutaha nkaritsinda”.

Abafana bari benshi ku mihanda
Abafana bari benshi ku mihanda

Hirya no hino aho abasiganwa banyuraga, abaturage bari bakikije inkengero z’imihanda, abandi borikurikiranira hejuru mu magorofa, ngo babone n’uko bafana.

Uretse kuba umuntu akora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, binashoboka ko yavamo umukinnyi wo gutwara amagare wabigize umwuga nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi wa CVM, Mutsindashyaka Evariste, bikanagarukwaho n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, wanijeje abaturage ko bagiye gushyira imbaraga mu itegurwa ry’amarushanwa ari kuri uru rwego ndetse n’ayisumbuyeho kenshi; na cyane ko ibikorwa remezo by’ibanze birimo n’imihanda ya kaburimbo, bikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Hejuru y’aya marushanwa twitabiriye uyu munsi, tunateganya gutegura andi menshi nka yo, hamwe n’andi azitabirwa n’ababigize umwuga, ndetse n’aba batwara amagare asanzwe, bakaba bagira nk’umukino ubahuza mu rwego rwo gushishikariza n’abaturage kugira umuco wa siporo”.

Bahawe ibihembo binyuranye
Bahawe ibihembo binyuranye

Yongeraho ati “Dukomeje kongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda ya kaburimbo, bifasha abaturage kwidagadurira ahabegereye iwabo”.

Murenzi Abdallah uyobora FERWACY, yatangaje ko mu byo iri shyirahamwe rishyizemo imbaraga, harimo no gushyigikira aya marushanwa, kuko ariho harambagirizwa ababa bazavamo abanyamwuga.

Mu bayitabiriye uko ari 40, bakoze urugendo rwa Km 28. Babiri muri bo ni abakobwa. Aba kimwe na bagenzi babo bose hamwe uko ari batandatu, bahahawe ibihembo birimo amagare mashya, za decoder, amashyiga ya gaz, bamwe muri bo banahabwa amabahasha arimo amafaranga n’ibindi.

Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY na Meya Ramuli Janvier (wambaye ishati y'iroza) bakurikiranye iri rushanwa
Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY na Meya Ramuli Janvier (wambaye ishati y’iroza) bakurikiranye iri rushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka