Musanze: Abahize abandi mu irushanwa ry’abatwara abagenzi ku magare biyemeje guhesha agaciro umwuga wabo

Abasore n’inkumi bitabiriye irushanwa ry’isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare rizwi nka “Visit Musanze Tournament 2024” bo mu Karere ka Musanze, bahize abandi bashyikirijwe ibihembo, biyemeza kurangwa n’imyitwarire ibahesha agaciro, bagakuraho urujijo ku bafata umwuga wabo nk’akazi kadafite icyo kamaze.

Uwimbabazi Liliane yegukanye igihembo nk'uwahize abandi mu cyiciro cy'abakobwa
Uwimbabazi Liliane yegukanye igihembo nk’uwahize abandi mu cyiciro cy’abakobwa

Iri rushanwa ribereye mu Karere ka Musanze ku nshuro ya kabiri, ryitabiriwe n’urubyiruko rutwara abagenzi n’ibintu ku magare (Abanyonzi) 34, barimo abasore 29 n’abakobwa 5 bose hamwe bo mu Karere ka Musanze.

Mu ma saa yine n’iminota 16 z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024, nibwo bari bahagurutse mu muhanda uri imbere y’Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, bakomereza mu wo kuri Snow Hotel-Cyanika-Sonrise-Nyarubande basubira aho bahagurukiye, urugendo bazengurutse inshuro eshatu ku bahungu rureshya n’ibirometero 21 n’inshuro ebyiri ku bakobwa rureshya n’ibirometero 14.

Niyomugabo Jean Claude wegukanye igihembo cy’irushanwa ry’isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare mu bagabo, yakoresheje iminota 30 n’amasegonda 4 mu gihe Uwimbabazi Liliane yegukanye igihembo nk’uwahize abandi mu cyiciro cy’abakobwa, akoresheje iminota 29 n’amasegonda 3.

Niyomugabo Jean Claude wegukanye igihembo cy'irushanwa ry'isiganwa ry'abatwara abagenzi ku magare mu bagabo
Niyomugabo Jean Claude wegukanye igihembo cy’irushanwa ry’isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare mu bagabo

Mu byishimo byinshi nyuma y’uko bari bamaze guhiga abandi bakanahembwa igare rishya kuri buri wese, aba bombi batangaje ko guhiga abandi, babikesha imyiteguro bagiye bakora, kwitinyuka bakumva ko bashoboye, ariko kandi bishingiye no ku myitwarire myiza basanganwe yo kuba batishora mu biyobyabwenge cyangwa izindi ngeso mbi.

Niyomugabo agira ati: “Ibanga nta rindi ni ukuba ntagendera mu bigare byo kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha no gukunda siporo. Ubwo namenyaga ko aya marushanwa ateganyijwe, nakunze kujya nitoza kenshi, nkajya nkunda kunyura mu mihanda twakoreyemo uyu munsi, ibyo bikaba byaragiye bimfasha gusigasira imbaraga z’umubiri no kumenya neza imiterere yaho, ku buryo ubwo twakoraga amarushanwa nyirizina, byahuye n’uko nari mpamenyereye binyorohera guhiga abandi”.

Yakomeje agira ati, “Nanone kandi gukunda umurimo bituma biri mu bimfasha cyane, bikampa imbaraga zo kwirengagiza ikintu cyose cyanca intege. Turacyafite abantu bagitekereza ko umwuga wo gutwara abagenzi ku igare ukorwa n’abantu b’abakene babuze ibindi bakora. Gukora irushanwa nk’iringiri rero, buba ari n’uburyo tuboneramo akanya ko kugaragaza ko akazi kose umuntu yakora kamubyarira inyungu kakamugeza kuri byinshi”.

Uwimbabazi umaze imyaka itatu mu mwuga wo gutwara imizigo ku igare, aho ubu afite ubuhobozi bwo kuritwaraho ibiro bibarirwa muri 300, ibi bikaba byaranamukuye ku rwego rwo gutwarira abandi, yigurira amagare ane ye, harimo iryo yitwarira ku giti cye andi akaba atwarwa n’abo yahaye akazi, bamuverisa buri munsi.

Agira ati: “Irushanwa ndyitabiriye ku nshuro ya kabiri. Twe nk’abana b’abakobwa tuba tugira ngo twereke bagenzi bacu ko bakwiye kwitinyuka bakumva ko bifitemo imbaraga zo kuba bakora bakiteza imbere, bidasabye ko bishora mu bikorwa bigayitse nk’ubujura cyangwa ubusambanyi. Nkanjye ubu ku munsi simbura amafaranga ibihumbi 5 nkorera, aza yiyongeraho ayo abo nagiye nkodesha amagare banyishyura, ku buryo yose hamwe haba n’igihe ageze mu no bihumbi 10 ku munsi. Nta kibazo na kimwe nshobora kugira ngo mbure kucyikemurira ntarindiye gutega ababyeyi cyangwa abandi bantu amaboko. N’abandi rero nibareke kwicara ngo bumve ko akazi kabuze”.

Ni irushanwa ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze na Koperative itwara abagenzi ku magare CVM hagamijwe kwerekana ko hirya yo gutwara abagenzi n’ibintu ku magare, hari n’izinidi mpano abakora uyu mwuga bifitemo nk’uko Perezida w’iyi Koperative Evariste Mutsindashyaka abivuga.

Perezida wa Koperative itwara abagenzi ku magare CVM, Evariste Mutsindashyaka
Perezida wa Koperative itwara abagenzi ku magare CVM, Evariste Mutsindashyaka

Yagize ati: “Abakoresha amagare mu kuyatwaraho abagenzi n’ibintu bashobora no kuyakoresha mu kugaragaza izindi mpano bifitemo zishimisha abandi zirimo nka siporo kuko nk’uko byagiye bigaragara, ku mihanda bagiye banyuramo abaturage bari baje kubareba, babogeza, ubona ko banejejwe no kubabona basiganwa. Twishimira iyi siporo ariko bikajyana n’ibikorwa remezo ubuyobozi bwacu bukomeje kutuzanira byoroshya n’izo ngendo nk’imihanda mishya myiza ya kaburimbo ikoze neza, kuko idahari abo batwara amagare babangamirwa n’ingendo bakora za buri munsi”.

Yunzemo agira ati, “Hari amasoko mashya ajyanye n’igihe bagemuramo umusaruro baba bakuye mu bahinzi cyangwa n’abagenzi ubwabo bayajyamo n’abayavamo, n’ibindi bikorwa bituma na bo biborohera kubona amafaranga. Izi mbaraga zose zagiye zikoreshwa ni umwanya wo gukebuka tukareba ngo mbese ni uwuhe musanzu wacu mu kuzisigasira”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze SP James Bagabo
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze SP James Bagabo

Mu butumwa abatwara abagenzi ku magare bahawe n’abayobozi barimo ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze SP James Bagabo, bwabahamagariye kujya bitwararika mu gihe batwaye kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda, mu kwirinda no kugabanya ubwinshi bw’impanuka zibera mu muhanda ko n’inyinshi zagiye zigaragara mu Karere ka Musanze zatewe n’amagare.

Yanabibukije ko mu minsi iri imbere, Akarere ka Musanze kitegura kuzacyira abashyitsi benshi mu bihe bitandukanye, bisaba abatwara abagenzi ku magare kwirinda imyitwarire yateza imbanuka.

Ntakirutimana JMV Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe urubyiruko umuco na siporo, yabwiye urubyiruko ko siporo ari ubuzima kandi ko batabasha kubusigasira baramutse bishora mu bibuhungabanya harimo n’ibiyobyabwenge kandi ibyo bikajyana no kwimakaza umuco w’isuku no kurinda ibikorwa byagezweho.

Mu bindi bihembo byatanzwe, birimo na Amprificateur
Mu bindi bihembo byatanzwe, birimo na Amprificateur

Nanone kandi ngo urubyiruko ntirubashobora gutera imbere rutanogeje umurimo rukora kandi ntirwagera ku bukungu burambye rutitabiriye kuzigama ari nako rwirinda ibikorwa bibangamiye ubuzima bwabo nk’ibiyobyabwenge, ubusinzi cyangwa ubusambanyi.

Mu bindi bihembo byatanzwe, birimo Amprificateur, Telefoni, gazi yo gutekaho, na matela birimo ibyahawe abaje ku mwanya wa kabiri ndetse n’uwagatatu mu bahungu n’abakobwa, hiyongeraho ibihembo ku mukobwa n’umuhungu bakiri batoya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka