Nyuma yo kwegura kwa Komite Nyobozi ya Ferwacy byari byabaye mu minsi mike ishize, kuri iki Cyumweru habaye inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ngo hatorwe indi komite nshya.
Murenzi Abdallah wigeze kuyobora akarere ka Nyanza akanaba Perezida wa Rayon Sports, yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida, aho yaje gutorwa n’amajwi icyenda ku icumi y’abanyamuryango batowe.
Visi Perezida wa mbere yabaye Mukazibera Marie Agnes, ku mwanya wa Visi perezida wa kabiri hatorwa Nkuranga Alphonse, mu gihe Umunyamabanga mukuru yabaye Sekanyange Jean Leonard watsinze Niyonzima Gildas bari bahanganye kuri uwo mwanya, naho umubitsi yabaye Ingabire Assia.
Muri aya matora kandi hanatowe Abajyanama, aho abatowe ari Me Bayisabe Irenee n’amajwi 8/10, Karambizi Rabin Hamim n’amajwi6/10 ndetse na Karama Geoffrey n’amajwi 6/10.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|