Munyaneza Didier yegukanye isiganwa "Memorial Byemayire" ryatangizaga Rwanda Cycling Cup

Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu, niwe wegukanye isiganwa ribimburira andi masiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2018

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye isiganwa rya mbere rya rwanda Cycling Cup 2018, isiganwa ryitiriwe kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari Visi-Perezida wa federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse akanayobora ikipe Huye CCA.

Munyaneza Didier yishimira kwegukana isiganwa "Memorial Byemayire" ryatangizaga Rwanda Cycling Cup
Munyaneza Didier yishimira kwegukana isiganwa "Memorial Byemayire" ryatangizaga Rwanda Cycling Cup

Mu isiganwa ry’uyu munsi, ikipe ya Benediction y’i Rubavu niyo yaje kwitwara neza, nyuma yo kwiharira imyanya itatu ya mbere, aho ku mwanya wa mbere haje Munyaneza Didier wakoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38, akurikirwa na Bonaventure Uwizeyimana Bonaventure ndetse na Byukusenge Patrick .

Ku mwanya wa kane haje Ndayisenga Valens uherutse kugurwa na Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa akoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 16.

Uko bakurikiranye mu isiganwa ry’uyu munsi (Abagabo

Abakobwa

Ingengabihe y’amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2018

Tariki 24/03/2018: Irushanwa ryo kwibuka Byemayire Lambert (Ryegukanywe na Munyaneza Didier)
Tariki 19/05/2018: Farmer’s Circuit (Kayonza-Gicumbi)
Tariki 09/06/2018: Race to remember (Ntiharemezwa aho izanyura)
Tariki 23/06/2018: Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye I Nyamata)
Tariki 24/06/2018: Gusiganwa mu muhanda
Tariki 07/07/2018: Race for Culture (Nyanza-Rwamagana+Kuzenguruka Rwamagana)
Tariki 21/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 22/07/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 06/10/2018: Kivu Race (Musanze-Rubavu+Kuzenguruka Rubavu)
Tariki 28/10/2018: Karongi Challenge (Karongi-Karongi)
Tariki 10/11/2018: Central Race (Kigali-Musanze-Muhanga)
Tariki 15/12/2018: Irushanwa risozwa Rwanda Cycling Cup (Kigali-Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka