Munyaneza Didier wa Benediction Excel Energy yegukanye Tour du Senegal (AMAFOTO)

Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu yegukanye Tour du Senegal yasorejwe mu mujyi wa Dakar

Nyuma y’icyumweru amakipe 11 ahatana muri Senegal mu isiganwa rizwi nka Tour du Senegal, rirangiye umunyarwanda Munyaneza Didier aryegukanye.

Ni nyuma y’aho mu gace ka kabiri uyu musore yari yambaye umwenda w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi uyoboye isiganwa, kuva kuri ako gace kugeza ku gace ka karindwi kakiniwe mu murwa mukuru Dakar uyu munsi.

Ku gace ka nyuma k’iri siganwa ikipe ya Benediction yari yaje gushyigikirwa n’abanyarwanda benshi batuye muri Senegal bari barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Harebamungu Mathias.

Amwe mu mafoto y’umunsi wa nyuma w’isiganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ABOBASORE BABANYARWANDA MU MUKINO WAMAGARE ABARASHOBOYE 2

MBONYINSHUTI THEOPILE yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ndabakunda cyane mpumakurumutugezaho burimusi murakoze.

Iradukunda David yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

muri abantu babagabo cyane,buri wese ubushoboye abahe agahimbaza musyi kko muduhojeje amarira yamavubi.wow wow big up kbs.

ntagara patrice yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

CONG. Mwarakoze cyane kuba muhesheje ishema igihugu cyacu Rwanda. twese nidushyira hamwe nta kabuza icyo tuzashaka tuzakigeraho. ndagaya abanyarwanda bumva ibyo tumaze kugeraho babivuyanga. rwose nibaze dufatanye twiyubakire igihugu. Rwanda ju abandi chini. merci Didier

Anaclet yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Komeza uyobore rwanda,muri sector zose nubwo mumupira wamaguru tutameze neza ariko ahandi duhagaze neza, rwanda urakataje komeza kwisonga kuko ufite umuyobozi urusha izindi inambwe H.E Paul Kagame PK

Tumushabe frank yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Turabashimiye cyane bitwaye neza.ibi birerekana ko byose tubyitayeho bishoboka.congz to all participants,especially Munyaneza Didier.

JBaptiste yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka