Mugisha Samuel yahigiye guhagararira igihugu neza muri shampiyona y’isi

Samuel Mugisha witegura gukina Shampiyona y’isi y’amagare ibera Imola mu Butaliyani guhera kuri uyu wa kane kugeza ku cyumweru, mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko yiteguye kwitwara neza, anakomoza ku ntego afite nyuma yo kwerekeza mu ikipe nshya mu Bufaransa aho yifuza kuzakina Tour de France mu myaka ibiri iri imbere.

Mugisha Samuel
Mugisha Samuel

Mugisha Samuel usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ategerejweho guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’umukino w’amagare World Championship ibera ahitwa Imola mu Butaliyani.

Ku wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 nibwo Mugisha Samuel yahagurutse mu Bufaransa yerekeza mu Butaliyani ahitwa Imola ahazabera shampiyona y’isi yo gusiganwa mu muhanda, azakina agace ko gusiganwa mu muhanda (Road Race ) ku Cyumweru ku ntera inagana na Km 258,2.

Kuri uyu wa Kane harakinwa gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye ( ITT) mu bagore. Abagabo bo biteganyijwe ko bazakina kuri uyu wa gatanu .

Iyi shampiyona y’isi yitabiriwe n’abakinnyi benshi baba i Burayi kuko abava hanze y’i Burayi basabwaga kubanza kwishyira mu kato kubera COVID-19.

Uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare wahagurutse aho asanzwe akinira mu Bufaransa yerekeza mu Butaliyani avuga ko yiteguye neza nubwo ategerejwe n’akazi gakomeye kuko agiye guhatana n’abakinnyi bakomeye baheruka gukina Tour de France mu minsi itanu ishize.

Muri icyo kiganiro yagize ati “Uba narageze mu Bufaransa mbere niteguye neza bihagije navuga ko nanjye nzagerageza kwitwara neza bihagije , nabisabye Imana kandi naranakoze cyane gusa na none ni irushanwa rikomeye cyane , nibwo bwa mbere ngiye gukina mu bakuru kandi abenshi bavuye muri Tour de France ni ibintu bitazaba byoroshye ariko niteguye gutanga ibyo mfite byose.”

Mugisha Samuel agiye gukina iyi shampiyona y’isi nyuma yo kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Team LMP - La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe.

Gukina mu Bufaransa aho yashoboye no gukurikirana Tour de France , isiganwa rya mbere ku isi mu mukino w’amagare avuga ko hari icyo yabyigiyeho bizamufasha kwitwara neza muri iyi shampiyona y’isi.

“Nabonye amayeri abakinnyi bakuru bagiye bakoresha , ndeba n’igihe umuntu ugiye gutsinda asatirira ,umuntu ushaka gutsinda agomba gukora iki mu irushanwa ry’ibyumweru 3,byose ni ibintu nakuyemo bizamfasha.

Mu Isiganwa rya Tour de France ya 2020 Mugisha avuga ko yafanaga umunya Slovenia Primož Roglič watunguwe ku munsi ubanziriza uwa nyuma wa Tour de France agatakaza umwambaro w’umuhondo , nyuma yo gutakaza uyu mwambaro awambuwe na Tadej Pogačar ngo byaramutunguye ndetse ntiyatekerezaga ko byaba.

Avuga ko Tadej Pogačar ari umukinnyi w’umuhanga ukiri muto ndetse abona ushobora kuzesa imihigo myinshi ku isi mu bihe biri imbere.

Mugisha Samuel gukina mu Bufaransa no gukurikira Tour de France avuga ko byatumye na we yiha intego yo kuzakina Tour de France byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri ari imbere .

Ati “Ni inzozi z’umukinnyi wese ukina igare kumva ko agomba kuzakina Tour de France, irushanwa rya mbere ku isi muri uyu mukino , nta nubwo biba byoroshye kuyikina niyo mpamvu umuntu wese yitoza ariyo ntego afite, nanjye niyo ntego mfite , numva ko wenda mu myaka ibiri nzaba ndimo nkina Tour de France”

Iri rushanwa rikomeye ry’umukino w’amagare ku isi, nta mukinnyi wo mu karere k’ibiyaga bigari urarikina, ni inzozi z’abakinnyi bose babigize umwuga muri uyu mukino.

Mugisha Samuel ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bahagaze neza. Ni we munyarwanda kandi uheruka kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda aho yeryegukanye muri 2018 ubwo yari afite imyaka 20.

Uretse ikipe akinamo yo mu Bufaransa, yananyuze mu ikipe ya Dimension Data –Qhubeka yo muri Afurika y’epfo ikina mu kiciro cy’ababigize umwuga.

Aya ni amafoto Mugisha Samuel yafashe akimara kugera mu Butaliyani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka