Mugisha Samuel ari kwitoreza mu rugo mbere yo kwerekeza mu Bufaransa (AMAFOTO)

Umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda Mugisha Samuel, ari gukorera imyitozo mu rugo mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya yo mu Bufaransa

Mu kwezi kwa 11/2019 ni bwo abakinnyi babiri Mugisha Samuel na Mugisha Moise basinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Team LMP - la Roche sur Yon, aho bagombaga kuyerekezamo muri uyu mwaka wa 2020.

Mugisha Samuel mu myitozo y'igare mu rugo
Mugisha Samuel mu myitozo y’igare mu rugo
Umunsi ku wundi aba akora imyitozo
Umunsi ku wundi aba akora imyitozo

Mu kiganiro twagiranye na Mugisha Samuel, yatubwiye ko kugeza ubu akomeje gukora imyitozo ku giti cye ariko akurikiza amabwiriza y’abatoza, ubundi nyuma ingendo zafungurwa akazaba ari bwo yerekeza mu Bufaransa.

“Muri iyi minsi ni ugufatanya twese hamwe twirinda COVID-19, dukurikiza amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’ubuzima, nk’uko bisanzwe tuguma mu rugo, naho ibyerekeranye n’imyitozo ntabwo nahagaze nditoza murugo, kandi n’umutoza turakorana cyane akampa gahunda y’imyitozo”

Tariki 13/11/2019 ubwo yasinyaga amasezerano y'umwaka umwe muri Team LMP - la Roche sur Yon
Tariki 13/11/2019 ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe muri Team LMP - la Roche sur Yon

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, yakinnye mu makipe nka Benediction y’I Rubavu, aza kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko yitoreza mu Butaliyani, ubu akaba agomba kwerekeza muri Team LMP - la Roche sur Yon hatagize igihinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wooooow! Keep it up brother, you are so committed which so good!

Inno100 yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka