Ku i Saa ine zuzuye ni bwo isiganwa ryari ritangiye, aho mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo hahagurutse abakinnyi bakuru 45, bakora intera ya km 105, aho bazengurutse umujyi wa Nyanza inshuro 15.
- Mugisha Moise yegukanye Royal Nyanza Race
Isiganwa rigitangira abakinnyi barimo Mugisha Moïse, Muhoza Eric, Manizabayo Eric na Niyonkuru Samuel batangiye bayoboye isiganwa bahita basiga abandi bagenda bonyine.
Bamaze kuzenguruka inshuro enye, Mugisha Moïse yaje gucika abo bari kumwe atangira kugenda wenyine
Ubwo bazengurukaga agace ka nyuma, Manizabayo Eric yatangiye gusatira Mugisha Moïse ariko ntiyabasha kumushikira, Mugisha Moïse asoza ari uwa mbere.
Iri siganwa ribaye irya gatatu ryo mu Rwanda atwaye yikurikiranya nyuma ya Kibeho Race na Musanze Gorilla Race,yiyongera kuri Tour du Cameroun yatwaye uyu mwaka.
Mu bakobwa umwanya wa mbere wegukanywe na Ingabire Diane wari wahanganye cyane na Nirere Xaverine (mushiki wa Ndayisenga Valens), aza kumutsindira ku murongo usoza isiganwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|