Mugisha Moise yegukanye agace ka mbere ka Grand Prix Chantal Biya

Umunyarwanda Mugisha Moise ni we waje ku mwanya wa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa Grand-Prix Chamtal Biya riri kubera muri Cameroun

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye isiganwa Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, aho uyu munsi hakinwe agace kakiniwe mu mujyi wa Douala ku ntera yareshyaga na Kilomtero 99.5

Aka gace k’uyu munsi katangiye ku i Saa yine zo mu Rwanda, kaje gusozwa umunyarwanda Mugisha Moise akegukanye, ahita anambara umwambaro w’umuhondo “Maillot Jaune” wambarwa n’umukinnyi uyoboye isiganwa.

Mugisha Moise yakurikiwe n’Umunya-Cameron witwa TIENTCHEU Michel wakoreshaje ibihe bimwe n’ibya Mugisha Moise .

Abanyarwanda bane baje mu bakinnyi icumi ba mbere abo: Mugisha Moise waje ku mwanya wa mbere , Munyaneza Didier waje ku mwanywa wa karindwi, Uwihirwe Byiza Renus waje ku mwanya wa munani na Mugisha Samuel waje ku mwanya wa 10, mu gihe Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 13 naho Byukusenge Patrick yaje ku mwanya wa 31.

Nyuma yo kwegukana agace Mugisha Moise yavuze ko yishimiye gutwara aka gace kuko kari gakomeye. Yagize ati “Nishimiye gutwara aka gace kuko kari agace gakomeye, ni agace ko kuzengeruka kuko ibirometero bitatu bya nyuma byari byuzuyemo umucanga mwinshi navuga ko ari ibyo kwishimira”.

Mugisha Moise yakomeje avuga ko bagenzi be barimo Mugisha Samuel na Munyaneza Didier bamufashije guhangana n’abandi bakinnyi bitabiriye iri siganwa nk’uko umutoza yari yabibasabye.

Grand Prix Chantal Biya 2020 izakinwa uduce dutanu aho nyuma y’agace ka mbere karangiye kengukanywe na Mugisha Moise, agace ka kabiri kazakinwa kuwa Kane tariki ya 19 Ugushingo 2020 aho abasiganwa bazahaguruka Akonolinga berekeza Abong-Mbang ku ntera ya Kilometero 139.5.

Granda Prix Chantal Biya 2020 yitabiriwe n’abakinnyi 58 aho ku munsi wa mbere harangije abakinnyi 57.

Ku bandi banyarwanda muri aka gace, Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa karindwi, BYIZA UHIRIWE Renus aza ku mwanya wa 8, Mugisha Samuel ku mwanya wa 10, Areruya Joseph ku mwanya wa 13, naho Byukusenge Patrick aza ku mwanya wa 31

Inzira ya Grand Prix Chantal Biya 2020

Agace ka mbere

Ku wa Gatatu tariki ya 18/11: Douala › Douala(95.9km)

Agace ka Kabiri

Ku wa Kane tariki ya 19/11: Akonolinga › Abong-Mbang(139.5km)

Agace ka Gatatu

Ku wa Gatanu tariki ya 20/11: Ebolowa(167km)

Agace ka Kane

Ku wa Gatandatu 21/11: Zoétélé › Meyomessala(116.4km)

Agace ka Gatanu

Ku Cyumweru 22/11: Sangmelima - Yaoundé(166.4km)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni byiza rwose bakomereze aho turebe ko irushanwa ryose ritaha i Rwanda

vava yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

Nibyo kwishimirwa kuba abasore bacu barikwitwaraneza cyane kbx
Courage kuri Mugisha moise nakomereza aho!!
Naguhe cyogutakaza dushobora kwishima twegukanye iryorushanwa ritashye irwanda
Bakomerezaho tubarinyuma!!!

Cyubahiro Yves yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

courage bahungu bacu tubafatiye iryiburyo wenda mwaduhoza amarira twatewe n’amavubi.

betty yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ni Ishema Ku Rwanda kwegukana agace ka mbere mu Ruhando rw’Amahanga,twizeye ko utundi duce 4 dusigaye abasore bacu bazatwitwaramo neza .

Munyaneza Geoffrey yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka