Mugisha Moise yanditse amateka muri Cameroun atsinda agace gasoza Tour de l’Espoir

Mugisha Moise yandikiye amateka i Yaoundé muri Cameroun yegukana intsinzi ye mbere mu irushanwa mpuzamahanga aho yatsinze agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir mu gihe isiganwa muri rusange ryatwawe n’umunya-Eritrea Yakob Debesay.

Mugisha usanzwe ukinira ikipe ya Fly uri kuzamuka neza mu mukino w’amagare yongeye kugaragaza ko ahagaze neza ubwo yatsindaga aka gace k’intera y’ibirometero 104,3 aho abakinnyi bazengurukaga mu mujyi wa Yaoundé.

Nyuma y’ibirometero birindwi byonyine nibwo Mugisha yafashe icyemezo cyo kongere umuvuduko asiga umunya-Portugal n’umunya-Eritrea bari bari kumwe imbere.Mugisha yakomeje kunyonga wenyine ariko yanikira abari bamukurikiye kugeza ubwo ashyizemo intera y’iminota ibiri.

Habura ibirometero bicye ngo isiganwa rirangire, abakinnyi ba Eritrea bongereye umuvuduko bashaka gusanga Mugisha imbere ariko abandi bakinnyi b’abanyarwanda barabagarura nuko Mugisha arinda atsinda ari wenyine imbere.

Iyi ntsinzi Mugisha yayegukanye mu gihe nyamara yakoreshaga igare ritari irye kuko irye ryacitse amahembe ubwo yari ari gusiganwa mu gace ka gatatu. Ubusanzwe umukinnyi w’igare aba afite igare rye rijyanye n’ibipimo bye ku buryo iyo akoresheje iritari irye bimugora.

Ni intsinzi ye ya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rigengwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ariryo UCI. Umwaka ushize habuze gato ngo yegukane intsinzi mu gace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kavaga i Rubavu kerekeza mu Kinigi i Musanze aho yaje gusigwa n’umunya-Ethiopia TEMALEW Bereket Desalegn isegonda rimwe gusa.

Tour de l’Espoir ni rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abatarenge imyaka 23 rikaba ku ngengabihe y’amarushanwa ya UCI arimo na Tour de l’Avenir ifatwa nka Tour de France y’abato. Umwaka ushize iri siganwa nibwo ryabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika ryegukanwa na Areruya Joseph utari mu ikipe yasubiyeyo uyu mwaka.

Iyi nshuro Tour de l’Espoir yitabiriwe n’ibihugu 19 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika n’ibindi byo hanze yawo nka Portugal, Argentine n’Ubuyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abana burwanda ishema ryacu barabikora tour du rwanda tuzayegukana

mporanyimanana dieudonne yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka