Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda yakoze impanuka ari mu myitozo

Umunyarwanda Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020, yakoze impanuka ubwo yari gukora imyitozo mu bice by’akarere ka Kamonyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo ari gukora imyitozo y’umukino w’igare, Mugisha Moise ubu ukinira ikipe ya SACA (Skol Adrien Cycling Academy0, yakoze impanuka ari ku igare ariko Imana ikinga ukuboko.

Mugisha Moise yakoze impanuka ari mu myitozo, ariko kugeza ubu ameze neza
Mugisha Moise yakoze impanuka ari mu myitozo, ariko kugeza ubu ameze neza

Mu kiganiro twagiranye na Adrien Niyonshuti ukurikirana ubuzima bw’abakinnyi b’iyi kipe, yadutangarije ko impanuka yatewe n’umunyamaguru wari uri mu muhanda, ariko ku bw’amahirwe umukinnyi ntiyagira icyo aba ahubwo hangirika igare.

Yagize ati“Yakoze impanuka agiye kunyonga mu gitondo, impanuka yabaye arenze Kamonyi ku karere. Harimo umuntu mu muhanda, uwo muntu abyina mu muhanda Moise aramugonga, inyuma ye hari igikamyo, ku bw’amahirwe ibirenge abasha kubikura mu igare arahunga, ikamyo ibura feri raza ihita ica hejuru y’igare.“

Igare yari atwaye ikamyo yarinyuze hejuru
Igare yari atwaye ikamyo yarinyuze hejuru

Adrien Niyonshuti wahamagajwe igitaraganya nyuma y’iyo mpanuka, ubwo yahageraga yahasanze Police yaje gutabara, aba anawe ari bwo ahabwa amakuru y’uko byagenze, gusa kugeza ubu ubwo twavunaga bari kwa muganga yadutangarije ko Mugisha Moise ubu ameze neza nta kibazo afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pole Sana Mugisha, Imana ukorohereze kandi turagukunda cyane !

shema yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka