Kuri uyu wa Gatandatu mu karereka Nyaruguru habereye isiganwa ry’amagare ryiswe Kibeho Race ryakinwaga ku nhsuro ya mbere, rikaba ryarateguwe n’akarere ka Nyaruguru gafatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”.
Ni isiganwa ryatangiye hari guhangana cyane cyane abakinnyi basanzwe bamenyerewe barimo Mugisha Moise, Manizabayo Eric ndetse na Munyaneza Didier, bahise basiga abandi ku kilomtero cya kabiri.
Mugisha Moise na Manizabayo Eric ni bo baje gukomeza guhatana kuva mu karere ka Nyaruguru kugera mu mujyi wa Huye, gusa Manizabayo Eric yegukana igihembo cy’uwabashije kugera mbere ahazwi nko kwa Bihira.
Mugisha Moise ni we waje gusoza isiganwa ari ku mwanya wa mbere, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 34 n’amasegonda58, asiga amasegonda abiri gusa Manizabayo Eric waje ku mwanya wa kabiri.
- Mugisha Moise wegukanye Kibeho Race
Uko bakurikiranye mu byiciro bitandukanye
Abakobwa
1. Mukashema Josiane ( Benedictipn Club)
2. Tuyishime Jacqueline (Benediction Club)
3. Ingabire Diane (Benediction Club)
4. Nzayisenga Valentine (Canyon/Generation Team)
5. Irakoze Neza Viollette
Abangavu
1.Nyirahabimana Claudette ( Benediction Club)
2. Iragena Charlotte ( Bugesera Cycling Team)
3.Tuyishimire Claudine ( Bugesera Cycling Team)
4. Byukusenge Mariatha ( Bugesera Cycling Team)
5. Umwamikazi Djazilla (Les Amis Sportifs)
Abagabo
1.Mugisha Moise (ProTouch Team)
2.Manizabayo Eric (Benediction )
3.BYUKUSENGE Patrick (Benediction)
4.Uwiduhaye (Benediction )
5.Iradukunda Emmanuel (Nyabihu Cycling Team)
Abatarengeje imyaka 23
1. Iradukunda Emmanuel (Nyabihu Cycling Team)
2. Uhiriwe Byiza Renus
3.Tuyizere Etienne (Benediction Ignite)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|