Mugisha Moïse na Ingabire Diane begukanye isiganwa #MusanzeGorillaRace

Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Musanze habereye isiganwa ry’amagare ryiswe Musanze Gorilla Race, ryegukanywe na Mugisha Moise mu bagabo, na Ingabire Diane mu bagore.

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda "FERWACY" risinyanye amasezerano n’akarere ka Musanze yo gutegura isiganwa Musanze Gorilla Race mu gihe cy’imyaka itatu, kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakinwaga irya mbere.

Ni isiganwa ryakinwe mu byiciro birimo abatarabigize umwuga ryatangiye ku i Saa mbili za mu gitondo, aho mu bagore Uwimbabazi Liliane usanzwe ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare, naho mu bagabo ryegukanwa na Niyonteze Prince.

Abagabo basiganwe intera ya kilometero 105, aho bahagurukiye ahitwa Bisate bakomeza ARCC- Byangabo - Nyirantarengwa– Karisimbi –Nyamagumba – Nyakinama– Gare – Snow Hotel- Energy Radio- Nyarubande- Eglise Catolique - Mosquee-Carriere – basoreza kuri Virunga Hotel.

Mugisha Moise yegukanye isiganwa Musanze Gorilla Race
Mugisha Moise yegukanye isiganwa Musanze Gorilla Race

Mu cyiciro cy’abagabo Mugisha Moise, Nzafashwanayo Jean Claude na Muhoza Eric ni bo bakomeje kuyobora isiganwa, ariko biza kurangira Mugisha Moise ari we wegukanye isiganwa.

Mu cyiciro cy’abagore basiganywe ku ntera ya kilometero 87, Ingabire Diane umaze kwiharira ibihembo mu masiganwa yo mu Rwanda, ni we wongeye kuba uwa mbere n’i Musanze.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu byiciro bitandukanye

Abagabo

1 MUGISHA Moise (PROTOUCH) 02h44’26"
2 MUHOZA Eric (INDIVIDUAL) 02h44’40"
3 NZAFASHWANAYO JEAN CLAUDE (PROTOUCH) 02h44’50"
4 BYUKUSENGE Patrick (BENEDICTION IGNITE) 02h46’10"
5 UWIDUHAYE (BENEDICTION IGNITE) 02h46’36"
6 MANIZABAYO Eric BENEDICTION IGNITE 02h46’42"
7 NIYONKURU Samuel (INDIVIDUAL) 02h46’45"
8 KWIZERA Elie (MAY STARS) 02h47’30"
9 HAKIZIMANA Seth (INDIVIDUAL) 02h47’30"
10 NSENGIYUMVA Shemu (MAY STARS) 02h47’30"

Abatarengeje imyaka 23 (mu bagabo)

1. Muhoza Eric (Individual)

2. Nzafashwanayo Jean Claude (Protouch)

3. Niyonkuru Samuel (Individual)

Ingimbi

1. Nshutiraguma Kevin (Cine Elmay) 2h24’50"

2. Ntirenganya Moise (Individual) + 02"

3. Uhiriwe Espoir (Nyabihu Cycling Team) +03"

Abagore

1. Ingabire Diane (Benediction Club) 2h18’12"

2. Nzayisenga Valentine (Canyon/SRAM Team) +02’59"

3. Nirere Xaveline (Individual) +04’30"

Abangavu

1. Mwamikazi Djazilla (Les Amis Sportifs)

2. Uwitonze Charlotte (Bugesera Cycling Team)

3. Uwera Aline (Bugesera Cycling Team)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka