Mugisha Moise atsinze Karongi Challenge

Umukinnyi w’ikipe ya Fly Cycling Club Mugisha Moise yegukanye irishanwa rya Karongi Challenge, rimwe mu ma siganwa agize amarushanwa ngarukamwaka ya Rwanda Cycling Cup.

Mugisha Moise akimara kurenga umurongo wa nyuma
Mugisha Moise akimara kurenga umurongo wa nyuma

Ku ntera y’ibirometero 116 Mugisha yakoresheje amasaha atatu,iminota 17 n’amasegonda 57 akurikirwa na Gasore Hategeka wakoresheje amasaha atatu n’iminota 19 n’amasegonda 37 Manizabayo Eric aba uwa gatatu akoresheje amasaha atatu iminota 21 n’amasegonda 34.

 Uhiriwe Byiza Reus ukinirira Muhazi Cycling Generation ni we witwaye neza mu ngimbi
Uhiriwe Byiza Reus ukinirira Muhazi Cycling Generation ni we witwaye neza mu ngimbi

Isiganwa rya Karongi Challenge ryabereye mu karere ka Karongi aho abakinnyi bahugurutse i Rubengera berekeza i Karongi mu mujyi arinaho basozereje nyuma yo kuzenguruka mu mujyi wa Karongi inshuro 20 ku bakinnyi bakuru.

Mugisha yinjiye mu mujyi ari mu gikundi kimwe n’abandi bakinnyi batangira kuzenguruka umujyi wa Karongi bakiri hamwe.

Basigaje kuzenguruka inshuro eshatu mu nshuro 20 bagombaga kuzenguruka, Mugisha yongereye umuvuduko ava mu gikundi yari arimo akomeza kubasiga arinda arangiza isiganwa ari uwa mbere.

Mu bahungu b’ingimbi umukinnyi Byiza Uhiriwe Renus niwe wagukanye isiganwa ry’ibirometero 91 akoresheje amasaha abiri iminota 48 n’amasegonda atatu.

Mu cyiciro cy’abakobwa basiganwe ku ntera y’ibirometero 76 cyegukanwa na Ingabire Diane akoresheje amasaha abiri n’iminota 40.

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup azakomeza tariki ya 10 Ugushyingo hakinwa Central Race Kigali-Musanze-Muhanga.

Ingabire Diane ukinira Benediction nawe ahiga abakobwa
Ingabire Diane ukinira Benediction nawe ahiga abakobwa

Abakinnyi batanu ba mbere mu bakuru:

1. Mugisha Moise ukinira Fly - 3H17’57"
2. Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Club Team - 3H19’37"
3. Manizabayo Eric unkinira Nyabihu Cycling Club Team - 3H21’34"
4. Hakizimana Seth ukinira Les Amis Sportifs - 3H21’35"
5. Twizerane Mathieu ukinira CCA - 3H21’37"

Abakinnyi batanu ba mbere mu ngimbi:

1. Uhiriwe Byiza Reus ukinirira Muhazi Cycling Generation - 2H48’03"
2. Nzafashwanayo Jean Claude unikinira Benediction Club - 2H48’05"
3. Habimana Jean Eric ukinira Fly - 2H48’06"
4. Muhoza Eric ukinira Les amis Sportifs - 2H48’10"
5. Gahemba Bernabé ukinira Les Amis Sportifs - 2H48’10"

Abakinnyi batanu ba mbere mu bakobwa:

1. Ingabire Diane ukinira Benediction - 2H40’00"
2. Nzayisenga Valentine ukinira Benediction - 2H41’00"
3. Mukundente Genevieve uninira Benediction - 2H42’03"
4. Ingabire Beathe ukinira les Amis Sportifs - 2H42’03"
5. Ishimwe Diane uninira Muhazi - 2HH42’09"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka