Mu mafoto: Uko urugendo rwa Team Rwanda kuva i Kigali kugera Novotel ya Misiri rwagenze

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare (Team Rwanda), yageze i Cairo mu Misiri aho igiye guhatana n’ibindi bihugu muri shampiyona ya Afurika y’amagare

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 02/03, i Cairo mu Misiri harabera shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu muhanda, aho u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe azakina mu byiciro bitatu (Abagabo, ingimbi ndetse n’abakobwa)

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare, yageze mu mujyi wa Cairo mu Misiri aho igiye kwitabira iyi shampiyona, ubu ikaba icumbitse muri Hotel Novotel & Resorts.

Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe inama ya nyuma (technical meeting) naho irushanwa ritangire kuwa Kabiri basiganwa nk’ikipe (Team Time Trial) aho mu myaka itatu iheruka mu bagabo batwayemo imidali itatu, umwanya wa kabiri mu 2018 na 2019 n’umwanya wa gatatu mu 2017.

Mu Mafoto, uko urugendo rw’ikipe y’igihugu rwagenze

Bahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe

Ku kibuga cy’indege cy’i Cairo mu Misiri, aho banahuriye na Afurika y’Epfo na Benin

Kuri Novotel Hotel & Resorts aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda icumbitse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka