Mu mafoto: Uko isiganwa ryavaga Musanze kugera Nyamata ryari ryifashe

Tour du Rwanda 2017 yakomeje ku munsi wayo wa gatanu, aho Umunyarwanda Areruya Joseph yaje kongera gusubirana umwenda w’umuhondo yari amaze iminsi ibiri yambuwe n’Umusuwisi.

Mu isiganwa ryavaga i Musanze ryerekeza i Nyamata, ryaranzwe no guhangana gukomeye, ariko baza kugera i Nyamata byisobanuye kuko abakinnyi babiri ba Dimension Data baje kuhagerera rimwe, Eyob Metkel atsinda agace (Etape), naho Areruya Joseph asubirana Maillot Jaune.

Isiganwa rigitangira, abakinnyi bagendaraga hamwe, gusa baza kugenda batandukana gake gake kuko ryari isiganwa ririmo imibare myinshi, by’umwihariko ku Banyarwanda bashakaga gusubirana maillot jaune, baza no kubigeraho nyuma yo gukora akazi gakomeye mu nzira kafashije Areruya Jpseph nawe utari wicaye ubusa gusubirana umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Amafoto ya Kigali Today y’uyu munsi, amenshi agaragaza abakinnyi bagendaga ku giti cyabo, ariko mu mukino w’amagare ugenda aba afite uwo bari gufashanya uri imbere ye cyangwa inyuma ye.

Mu mafoto ni gutya byari bimeze kuva i Musanze kugera i Nyamata

Ntibiba byoroshye, yaguye ariko yaje gukomeza asoza irushanwa
Ntibiba byoroshye, yaguye ariko yaje gukomeza asoza irushanwa

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Plaisir nuwamvere kwifoto kbsa

Alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Aleluya oyeeeeeee!!!!!!!

Nsengiyumva Thierry yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Joseph turamushimiye kukoyadushimishije.hamwenabagenzibe nibakomerezaho tubarinyuma.

shumbusho Alexis yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Joseph turamushimiye kukoyadushimishije.hamwenabagenzibe nibakomerezaho tubarinyuma.

shumbusho Alexis yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka