Merhawi Kudus ni we wegukanye Tour du Rwanda 2019

Isiganwa rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2019, risojwe kuri iki cyumweru, umunya - Eritrea, Merhawi Kudus, ari we uryegukanye.

Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019
Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019

Merhawi Kudus yambaye umwenda w’umuhondo (Maillot Jaune) ku gace ka kabiri kavaga i Kigali kagana i Huye, aho yaje ku mwanya wa mbere yasize umukirikiye amasegonda abiri.

Ku munsi wa gatatu w’irushanwa, Merhawi Kudus yongeye kwegukana agace kavaga i Huye berekeza i Rubavu, ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 15 ku mukinnyi wari umukurikiye, anasiga umunyarwanda wari waje imbere iminota 9 n’amasegonda 52.

Kuri iki Cyumweru Umunya Colombia Rodrigo Contreras ukinira ikipe ya Astana yo mu gihugu cya Kazakistan ni we wegukanye agace ka munani ari na ko ka nyuma kari kagizwe n’intera ireshya na kilometero 61, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 33 n’amasegonda 10.

Ku rutonde rusange, Merhawi Kudus asoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere. Kilometero 953,6 zakinwe muri iri siganwa, azisoje akoresheje amasaha 24, iminota 12 n’amasegonda 37.

Iyi ni yo nzira yakoreshejwe ku munsi wa nyuma w’irushanwa

Umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange, ni Areruya Joseph waje ku mwanya wa cyenda, aho arushwa iminota irindwi n’amasegonda 10 na Merhawi Kudus wa mbere.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace ka nyuma ya Tour du Rwanda, n’ibihe barushwa n’uwa mbere

1 CONTRERAS PINZON Rodrigo ASTANA PRO TEAM 01h33’10’’
2 KUDUS Merhawi ASTANA PRO TEAM 01h34’16’’ 01’06’’
3 FEDELI Alessandro DELKO MARSEILLE PROVEN 01h34’16’’ ’’
4 AGUIRRE CAIPA Hernan Ricardo INTERPRO CYCLING ACADEMY 01h34’16’’ ’’
5 HAILEMICHAEL Mulu DIMENSION DATA FOR QHUB 01h34’16’’ ’’
6 GUILLONNET Adrien INTERPRO CYCLING ACADE 01h34’16’’ ’’
7 BADILATTI Matteo ISRAEL CYCLING ACADEMY 01h34’16’’ ’’
8 TAARAMAE Rein DIRECT ENERGIE 01h34’19’’ 01’09’’
9 BELLICAUD Jeremy EQUIPE DE FRANCE ESPOIR 01h34’19’’ ’’
10 NDAYISENGA Valens RWANDA 01h34’22’’ 01’12’’
11 ARERUYA Joseph DELKO MARSEILLE PROVEN 01h34’33’’ 01’23’’
12 TESFOM Sirak ERYTHREE 01h34’38’’ 01’28’’
13 REGUIGUI Youcef ALGERIE 01h34’40’’ 01’30’’
14 ANDEMESKEL Awet 10022516007 ISRAEL CYCLING ACADEMY 01h34’40’’ ’’
15 MUGISHA Moise RWANDA 01h34’40’’ ’’
16 KANGANGI Suleiman KENYA 01h34’40’’ ’’
17 GIRMAY HAILU Biniam ERYTHREE 01h34’45’’ 01’35’’
18 TORRES MUIÑO Pablo INTERPRO CYCLING ACADE 01h34’45’’ ’’
19 LOZANO RIBA David TEAM NOVO NORDISK 01h34’53’’ 01’43’’
20 DOLEATTO Aurélien EQUIPE DE FRANCE ESPOIR 01h35’13’’ 02’03’

Urutonde rusange nyuma ya Tour du Rwanda 2019

1 KUDUS Merhawi ASTANA PRO TEAM ERI 24h12’37’’
2 TAARAMAE Rein DIRECT ENERGIE EST 24h12’47’’ 10’’
3 BADILATTI Matteo ISRAEL CYCLING ACADEMY SUI 24h12’55’’ 18’’
4 AGUIRRE CAIPA Hernan Ricardo INTERPRO CYCLING ACADEMY COL 24h13’08’’ 31’’
5 TESFOM Sirak ERYTHREE ERI 24h16’41’’ 04’04’’
6 LOZANO RIBA David TEAM NOVO NORDISK ESP 24h17’27’’ 04’50’’
7 DEBESAY ABREHAM Yakob ERYTHREE ERI 24h19’28’’ 06’51’’
8 KANGANGI Suleiman KENYA KEN 24h19’42’’ 07’05’’
9 ARERUYA Joseph DELKO MARSEILLE PROVENCE RWA 24h19’47’’ 07’10’’
10 CONTRERAS PINZON Rodrigo ASTANA PRO TEAM COL 24h19’48’’ 07’11’’
11 BELLICAUD Jeremy EQUIPE DE FRANCE ESPOIRS FRA 24h20’44’’ 08’07’’
12 MULUEBERHAN Henok ERYTHREE ERI 24h22’09’’ 09’32’’
13 NDAYISENGA Valens RWANDA RWA 24h25’22’’ 12’45’’
14 GUILLONNET Adrien INTERPRO CYCLING ACADEMY FRA 24h25’47’’ 13’10’’
15 HAILEMICHAEL Mulu DIMENSION DATA FOR QHUBEKA ETH 24h26’05’’ 13’28’’
16 LAGAB Azzedine ALGERIE ALG 24h26’30’’ 13’53’’
17 FEDELI Alessandro DELKO MARSEILLE PROVENCE ITA 24h27’12’’ 14’35’’
18 MUGISHA Samuel DIMENSION DATA FOR QHUBEKA RWA 24h27’56’’ 15’19’’
19 ANDEMESKEL Awet ISRAEL CYCLING ACADEMY ERI 24h29’46’’ 17’09’’
20 STALNOV Nikita ASTANA PRO TEAM KAZ 24h29’52’’ 17’15’’
21 HENTTALA Joonas TEAM NOVO NORDISK FIN 24h30’43’’ 18’06’’
22 MANIZABAYO Eric BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 24h31’03’’ 18’26’’
23 MUNYANEZA Didier BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 24h31’38’’ 19’01’’

32 BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 24h52’26’’ 39’49’’

39 NSENGIMANA Jean Bosco BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 25h02’24’’ 49’47’’
40 MUGISHA Moise RWANDA RWA 25h05’24’’ 52’47’’

49 RUBERWA Jean Damascene RWANDA RWA 25h32’49’’ 01h20’12’’

52 UWIZEYIMANA Bonaventure BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 25h44’26’’ 01h31’49’’

60 KAMZONG ABESSOLO Clovis CAMEROUN CMR 26h30’31’’ 02h17’54’’

Andi mafoto yaranze agace ka nyuma

Kuzamuka kwa Mutwe ntibiba byoroshye
Kuzamuka kwa Mutwe ntibiba byoroshye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka