Menya byinshi ku ikipe y’abagore bakina umukino wo gutwara amagare mu Karere ka Bugesera

Mu Karere ka Bugesera, hari abavuga ko igare ari umuco, bitewe n’uko usanga rikoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore mu mirimo yabo ya buri munsi nko mu bwikorezi ku bantu bakivoma amazi kure y’aho batuye cyangwa se abarema amasoko ya kure, abenshi bakoresha amagare.

Ikipe y'abagore batwara amagare muri Bugesera
Ikipe y’abagore batwara amagare muri Bugesera

Mu duce tumwe na tumwe tw’ako Karere, hari aho igare ritagomba kubura mu bishyingiranwa umukobwa ajyana igihe yakowe.

Igare kandi mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, rinakoreshwa n’urubyiruko rwihangira imirimo, batwara abagenzi cyangwa imizigo, nk’uko bigenda kuri za moto cyangwa imodoka zitwara abagenzi. Gusa abanyonzi ntibarakomorerwa kugaruka mu kazi muri iki gihe cya Covid-19.

Kuba hari abafata kunyonga igare nk’umuco mu Bugesera, ndetse bamwe bakibwira ko ari nk’umwihariko w’ako karere ku buryo hari n’abakeka ko nta muntu wo mu Bugesera utazi kunyonga igare, byatumye hari Abanyabugesera bamwe bagira ishyaka ryo guteza imbere impano yo kunyonga igare cyane cyane ku bana b’abakobwa, dore ko atari henshi mu Rwanda wasanga abagore banyonga amagare.

Ni uko ikipe ya Bugesera y’abagore bakina umukino wo kunyonga igare yavutse nk’uko bisobanurwa na Kayirebwa Liliane, umuyobozi w’iyo kipe yitwa ‘Bugesera Cycling Team’.

Kayirebwa avuga ko iyo kipe yavutse muri Gicurasi 2019, mu gihe habagaho irushanwa ryitwa ‘20 KM de Bugesera’ ritegurwa n’ikigo kitwa ‘Gasore Serge Foundation (GSF)’, ariko iyo kipe yatangiye kwitabira amarushanwa muri Kanama 2019.

Nk’uko umuyobozi w’iyo kipe abisobanura, igitekerezo cyo gushyiraho ikipe y’abagore y’umukino w’amagare cyari kimaze igihe, ariko ngo kiza gushyirwa mu bikorwa n’uwitwa Gasore Serge afatanyije na Mutabazi Richard Umuyozi w’Akarere ka Bugesera, ndetse n’abandi banyamuryango batandukanye.

Iyo kipe ngo yatangiranye abakinnyi bane, ariko ubu ifite abakinnyi batandatu, bafite imyaka hagati ya 11-17, ariko abashobora kwitabira amarushanwa ni bane gusa, abandi bibiri ni bo bafite imyaka 11 ntibaratangira kwitabira amarushanwa.

Iyo kipe kandi nk’uko bivugwa n’umuyobozi wayo, imaze kwitabira amarushanwa y’umukino w’amagare (cycling cups) agera kuri atandatu, yanitabiriye irushanwa ry’igikombe cy’umunsi w’intwari tariki 1 Gashyantare 2020, ubundi ngo ni ukunyonga igare by’ imyidagaduro.

Nta gikombe cyangwa umudari iratsindira kuko ari ikipe ikiri nshya, ariko ngo biteguye kuzajya batwara ibikombe mu marushanwa yo mu gihe kiri imbere.

Muri uko kunyonga amagare by’imyidagaduro (ride for fun), ngo iyo kipe imaze kwakira abantu batandukanye baje kwifatanya na yo kandi n’abandi babyifuza ngo bahawe ikaze, icya ngombwa ngo ni ukumenyesha ikipe mbere, kugira ngo bitegure, kuko iyo gahunda yo kunyonga igare byo kwishimisha iba ku cyumweru.

Mu bantu bazwi bamaze kuza kwifatanya n’iyo kipe muri iyo gahunda yo kunyonga igare byo kwishimisha, harimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman wayisuye muri Mutarama uyu mwaka, hakaba Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe, akaba yaranabaye Perezida wa Sena y’u Rwanda, wayisuye muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse na Nkuranga Alphonse, umuyobozi wungirije wa mbere w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu rwanda (FERWACY).

Iyo abantu nk’abo basuye ikipe, ngo abakinnyi baboneraho umwanya wo gukora imyitozo, ariko biranabashimisha kuko bumva ko hari abantu babashyigikiye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iyo kipe.

Abakinnyi b’iyo kipe kandi ngo bashyiriweho abantu baba, kugira ngo bashobore gukurikiranwa neza. Aho ni ahitwa ‘Bugesera Women Cycling Home’ hafatanye n’ikigo cya ‘GSF’ mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Abakinnyi b’iyo kipe babamo igihe cyose mu gihe cy’amashuri, ariko ubu bwo baza ari uko baje mu myitozo. Umwana w’umukobwa wese ukinira iyo kipe, ngo yishyurirwa amafaranga y’ishuri 100%, akishyurirwa ubwishingizi bwo kwivuza, bakamumenyera ibyo kumutunga byose.

Abakinnyi b’iyo kipe kandi ntibahembwa, kuko ngo ubuyobozi bw’ikipe bwabonye atari cyo cyabafasha.

Kayirebwa ati “Twifuza ngo umwana w’umukobwa ufite impano yo gutwara igare, abe afite umwihariko wo kuba yarize, ashobora no gukora ibindi bitari ibijyanye n’igare gusa. Dufite intego yo kwigisha umwana kugeza aho we yifuza kugera.

Gusa aba ashobora kubona ‘buruse’ akajya kwiga hanze, cyangwa se akabona indi kipe birashoboka, ariko akiri mu ikipe yacu turamwigisha. Kandi twifuza umwana ufite impano, ubumenyi n’ikinyabupfura. Mu rwego rwo kubarinda, twabonye kubahemba muri iyo myaka yabo atari cyo cyabafasha, kuko tubamenyera ibishoboka byose”.

Uwo muyobozi kandi avuga ko nubwo ubu nta marushanwa arimo kuba kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda, abana bakomeje imyitozo kuko ngo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko siporo y’umuntu ku giti cye yemerewe gukomeza, kandi gutwara igare n’ubundi umuntu aba ari wenyine, ni yo mpamvu abakinnyi bakomeje kwitoza bitegura kuba bazitabira irushanwa rya ‘Cycling Cup’ riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka niba nta gihindutse.

Kayirebwa kandi avuga ko amarembo yuguruye ku mukobwa ukiri muto waba yifuza gukinira ikipe yabo, ariko ngo kwakira ababyifuza ntibirimo kuba ubu, ariko ko igihe bizaba byemewe bazakoresha ‘Talent detection’ (ni uburyo bwo gushaka abana bafite impano yo gutwara igare), hanyuma bakire abandi bana kuko batifuza kugumana abakinnyi batandatu gusa.

Ubushize ngo iyo ‘Talent detection’ bayikoze mu gihe cy’irushanwa rya ‘20KM de Bugesera’ bakuramo abenshi mu bakinnyi bafite ubu, bakaba bateganya ko niyongera kuba, n’ubundi bazakuramo abana, bakurikije impano bafite.

Kayirebwa ati “By’umwihariko muri aka Karere ka Bugesera turimo kandi tukaba twifuza kukazamuramo iyo mpano, ikindi tuzakora ni ugutanga amatangazo, hanyuma abana bagakora amarushanwa, hanyuma ‘Coach’ n’abandi babishinzwe bagashaka abana bafite impano tukaba twabakira nta kibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka