Mbakumbuze Tour du Rwanda, amafoto 10 meza yaranze iya 2016

Harabura ukwezi kuzuye ngo Tour du Rwanda 2017 itangire, Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto meza yaranze Tour du Rwanda 2016

Kuva tariki 12 Ugushyingo 2017, kugera ku itariki ya 19 Ugushyingo 2017, abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare bazaba birebera isiganwa rya "Tour du Rwanda 2017" rizaba rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2016, ubwo iryo siganwa ryabaga ku nshuro yaryo ya munani, hari amwe mu mafoto meza yaranze iri siganwa, ndetse hari na menshi yavuzwe cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Amwe mu mafoto meza ya Tour du Rwanda 2016 yo kwibutsa abakunzi b’uyu mukino

Ifoto y'umwaka, aha ni i Karongi, nyuma y'iyi foto y'umusozi w'ingegene benshi basubiye kuhasura, hari tariki 16/11/2016 ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2016
Ifoto y’umwaka, aha ni i Karongi, nyuma y’iyi foto y’umusozi w’ingegene benshi basubiye kuhasura, hari tariki 16/11/2016 ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2016
Icyayi cy'u Rwanda cyahogoje amahanga, aha abakinyweraga za Canada bakibonye imbona nkubone, ni ku itariki 17/11/2016 bava i Rusizi bajya i Huye
Icyayi cy’u Rwanda cyahogoje amahanga, aha abakinyweraga za Canada bakibonye imbona nkubone, ni ku itariki 17/11/2016 bava i Rusizi bajya i Huye
Uyu mubyeyi ati "Nyamara igare riraryoha pe", ni ku itariki 20/11/2016 bava i Musanze bamunyuraho berekeza i Kigali
Uyu mubyeyi ati "Nyamara igare riraryoha pe", ni ku itariki 20/11/2016 bava i Musanze bamunyuraho berekeza i Kigali
Valens Ndayisenga acungana n'ipine rya Pinarello Dogma,aho hari ku itariki 20/11/2016 mbere y'amasaha make ngo yegukane Tour du Rwanda
Valens Ndayisenga acungana n’ipine rya Pinarello Dogma,aho hari ku itariki 20/11/2016 mbere y’amasaha make ngo yegukane Tour du Rwanda
Bamanuka i Shyorongi mu mvura yari yabahereye i Musanze ubwo berekezaga i Kigali, hari ku itariki 19/11/2016
Bamanuka i Shyorongi mu mvura yari yabahereye i Musanze ubwo berekezaga i Kigali, hari ku itariki 19/11/2016
Mu misozi ya Muhanga bagana i Karongi, hari tariki ya 15/11/2016, bavaga i Kigali berekeza i Karongi
Mu misozi ya Muhanga bagana i Karongi, hari tariki ya 15/11/2016, bavaga i Kigali berekeza i Karongi
Nyabugogo ahaba hari abafana batagira ingano, hari ku itariki 15/11/2016 ubwo abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Karongi
Nyabugogo ahaba hari abafana batagira ingano, hari ku itariki 15/11/2016 ubwo abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Karongi
Tariki 17/11/2016, bava i Rusizi bakata igare mu makoni ya Nyungwe, aha berekezaga i Huye
Tariki 17/11/2016, bava i Rusizi bakata igare mu makoni ya Nyungwe, aha berekezaga i Huye
Ahazwi nko kwa Mutwe i Nyamirambo, hari tariki 19/11/2016, ubwo bavaga i Musanze berekeza i Kigali, Valens Ndayisenga ararinyonga maze aza kwanikira abandi
Ahazwi nko kwa Mutwe i Nyamirambo, hari tariki 19/11/2016, ubwo bavaga i Musanze berekeza i Kigali, Valens Ndayisenga ararinyonga maze aza kwanikira abandi

Urutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017

Amakipe yo mu Rwanda :

• Ikipe y’igihugu y’u RWANDA
• Benediction Club y’i RUBAVU
• Les amis sportifs y’i RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• Ikipe y’igihugu y’Ibirwa bya Maurice (ILE MAURICE)
• Ikipe y’igihugu ya Ethiopia
• Ikipe y’igihugu ya Erithrea
• Ikipe y’igihugu ya Maroc
• Ikipe y’igihugu ya Algeria

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)
• INTERPRO CYCLING ACADEMY (Japan)

Andi makipe asanzwe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)

Izi ni zo nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Tariki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Tariki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Tariki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Tariki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Tariki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Tariki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Tariki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Tariki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niba had yasabye imbabazi, bamubabarire. yenda byafasha abanyarwanda, kwegukana tour du rwanda yuyu mwaka.

yambabariye eric yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Nk’Urubyiruko imbaraga zigihugu tubarinyuma tugomba gushyigikira ba kuru bacu kuburyo bwose bushoboka tour du Rwanda igataha iwacu tukongera tukazamura Ibendera ry’Igihugu imana Imana izabidufashemo.

Habiyambere Aimable yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka