Manuele Tarozzi yegukanye agace ka karindwi, Hennok asubirana Maillot Jaune

Mu gace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Umutaliyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye umwanya wa mbere.

Umutaliyani Manuele Tarozzi wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda
Umutaliyani Manuele Tarozzi wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda

Ni agace katangiye ku i Saa yine n’igice i Nyamata imbere y’ibiro by’akarere ka Bugesera, ariko isiganwa nyirizina ritangira kubarwa bagenze ibirometero bine na metero 300.

Abakinnyi 65 ni bo babashije gutangira isiganwa mu gihe ku munsi w’ejo hari hatangiye abakinnyi 70.

Isiganwa rigitangira nk’ibisanzwe abakinnyi bamwe batangiye kugenda bashaka uko bava mu gikundi ngo basige abandi, bigera aho 20 babasha kugenda bonyine bayobora isiganwa mu bilometero bya mbere.

Mu bakinnyi bayoboye isiganwa umwanya munini harimo Nsengimana Jean Bosco wanashakaga amanota yo kuzamuka kuko yari uwa kabiri ku rutonde rusange.

Muri Kilometero 10 za nyuma, Umutaliyani Manuele Tarozzi yaje gusiga abandi ayobora isiganwa wenyine, arinda asoza umusozi wa nyuma ari imbere anegukana agace k’uyu munsi.

Chris Froome wa Israel Premier Tech ari gukinana n'umukinnyi umwe mu ikipe ye
Chris Froome wa Israel Premier Tech ari gukinana n’umukinnyi umwe mu ikipe ye
Nsengimana Jean Bosco ni we munyarwanda wahageze mbere
Nsengimana Jean Bosco ni we munyarwanda wahageze mbere
Abakinnyi benshi bagowe no kuzamuka Mont Kigali
Abakinnyi benshi bagowe no kuzamuka Mont Kigali

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi, n’ibihe bakoresheje (Iminota basigwa n’uwa mbere)

1. TAROZZI Manuele (Green Project-Bardiani CSF-Faizanè), 2:58:53
2. STEWART Mark (Bolton Equities Black Spoke) 0:32
3. IRIBAR Unai (Euskaltel - Euskadi) 0:32
4. GABBURO Davide (Green Project-Bardiani CSF-Faizanè) 0:35
5. PRITZEN Marc Oliver (EF Education-NIPPO Development Team) 0:42
6. FJELLHEIM Henrik Teslo (EF Education-NIPPO Development Team) 0:50
7. BROUGH Jack (Great Britain) 0:55
8. AREFAYNE Aklilu (Eritrea ) 0:59
9. FIORELLI Filippo (Green Project-Bardiani CSF-Faizanè) 1:05
10. ORAM James (Bolton Equities Black Spoke) 1:10
11. ETXEBERRIA Asier (Euskaltel - Euskadi) 1:16
12. NSENGIMANA Jean Bosco (Rwanda) 1:20
13. MEIJERS Jeroen (Terengganu Polygon Cycling Team) 1:22
14. TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea) 1:27
15. MATTHEIS Oliver (Bike Aid) 1:30
16. WEINBERG Roi (Israel - Premier Tech) 1:44
17. MULUBRHAN Henok (Green Project-Bardiani CSF-Faizanè) 1:54
18. CALZONI Walter (Q36.5 Pro Cycling Team) 2:00
19. HAKIZIMANA Felicien (May Stars) 2:02
20. DE LA PARTE Víctor (Total Energies) 2:04
21. MUHOZA Eric (Bike Aid ) 2:04

Urutonde rusange nyuma y’agace ka karindwi, n’ibihe bakoresheje kugeza ubu (Iminota basigwa n’uwa mbere

1 MULUBRHAN Henok (Green Project-Bardiani CSF-Faizanè) 26:53:09
2 CALZONI Walter (Q36.5 Pro Cycling Team) 26:53:09
3 LECERF William Junior (Soudal - Quick-Step Devo Team ) 0:02
4 DE LA PARTE Víctor (Total Energies) 0:04
5 BUDYAK Anatoliy (Terengganu Polygon Cycling Team) ,,
6 MUHOZA Eric (Bike Aid) 0:08
7 EYOB Metkel (Terengganu Polygon Cycling Team) 0:12
8 MAIN Kent (South Africa) 0:26
9 BLACKMORE Joseph (Great Britain) 0:39
10 TOLIO Alex (Green Project-Bardiani CSF-Faizanè) 0:40

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka