Manizabayo Eric na Mugisha Samuel bitwaye neza mu gace ka gatatu ka Tour de Limpopo

Mu isiganwa rimaze iminsi itatu ribera muri Afurika y’Epfo rizwi nka Tour de Limpopo, Manizabayo Eric wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa gatatu

Mu gace ka gatatu kakinwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, kakanyura mu duce twa Tzaneen – Modjajieskloof – -Tarantaal – Coachmans, ku ntera ya Kilometero, risojwe umukinnyi wa Dimension Data ari we wegukanye aka gace.

Mu gace ka gatatu ka Tour de Limpopo
Mu gace ka gatatu ka Tour de Limpopo
Abakinnyi batatu baje imbere
Abakinnyi batatu baje imbere

Manizabayo Eric ukinira Benediction Excel Energy yanakinaga irushanwa rya mbere mpuzamahanga hanze y’u Rwanda, yaje ku mwanya wa gatatu, naho Mugisha Samuel wa Dimension Data aza ku mwanya wa gatanu.

Ikipe ya Benediction Excel Energy iri gukina isiganwa rya Tour de Limpopo
Ikipe ya Benediction Excel Energy iri gukina isiganwa rya Tour de Limpopo

iri siganwa bitaganyijwe ko rizasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2019, aho bazaba bava Tzaneen berekeza Polokwane, bakaziganwa ku ntera ireshya na Kilometero 116.

Mugisha Samuel waje ku mwanya wa gatanu
Mugisha Samuel waje ku mwanya wa gatanu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka