Lance Armstrong ngo yaba agiye kwemera ko yakoreshaga imiti yongera imbaraga

Lance Armstrong wari umaze iminsi ahakana ko yakoreshaga imiti yongera imbaraga bikamuviramo kwamburwa imidari n’amashimwe yahawe muri Tour de France, ngo yatangarije abantu be ba hafi ko agiye kwemera ko yafataga imiti yongera imbaraga.

Ikinyamakuru The New York Times dukesha iyi nkuru nticyigeze gishyira ahagaragara amazina y’abagihaye ayo makuru, kigakomeza kivuga ko Armstrong yiyemeje kwemera icyaha ku mugaragaro kugira ngo akomeze umurimo we wo gusiganwa ku magare ku myaka 41.

Hagati aho ariko Tim Herman ushinzwe kuburanira Armstrong we yahakanye ko umukiliya we yafashe icyemezo cyo kwemera icyaha. Tim ati: “Armstrong aramutse afite icyo ashaka kuvuga ndumva nta mpamvu yo kukigira ibanga”.

Lance Armstrong yatsinze Tour de France kuva mu 1999-2005.
Lance Armstrong yatsinze Tour de France kuva mu 1999-2005.

Mu mwaka wa 2012 Armstrong yirukanwe burundu mu masiganwa y’amagare, yamburwa n’uburenganzira bwo kujya mu marushanwa nk’uko byemejwe na U.S. Anti-Doping Agency na the World Anti-Doping Agency, ibigo birwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga.

Armstrong, yigeze kurwara cancer y’amabya irazamuka ifata ibihaha igera no mu bwonko ku bw’amahirwe arakira. Yatsinze Tour de France kuva mu 1999-2005. Ariko ibyo bigwi bye byagizwe impfabusa ubwo ababishinzwe basangaga yarafataga imiti imwongerera imbaraga.

Iyo nkuru y’incamugongo yatumye Armstrong atakaza abaterankunga be bose, yegura no mu nama y’ubuyobozi bwa Livestrong, umuryango ufasha abarwaye kanseri batishoboye yashyizeho mu 1997.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka