Tour du Rwanda 2023 iteganyijwe hagati ya tariki 19 na 26 Gashyantare, ikazitabirwa n’amakipe 20 arimo abiri yo mu Rwanda mu gihe iri siganwa ry’amagare rigiye kuba ku nshuro ya 15 rizerekeza mu byerekezo bishya ugendeye ku byari bisanzwe bikoreshwa.
Ibyerekezo bishya byatangajwe bizakoreshwa harimo nk’inzira ya Kigali - Gisagara iri ku ntera y’ibirometero 132.9, Musanze - Karongi ingana n’intera ya 138.3, Rubavu – Gicumbi ku ntera y’ibirometro 157 ndetse na Nyamata - Mt Kigali iri ku ntera ya 115.8.
Dore uko inzira za Tour du Rwanda 2023 ziteye

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare: Kigali Golf Resort&Villas-Rwamagana
Ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare: Kigali-Gisagara
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare: Huye-Musanze
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare: Musanze-Karongi
Ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare: Rusizi-Rubavu
Ku wa Gatanu tariki ya 24: Rubavu-Gicumbi
Ku wa Gatandatu tariki ya 25: Nyamata-Mont Kigali
Ku Cyumweru tariki ya 26: Canal Olympia Kigali

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 15, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2019 ubwo yegukanwaga na Mugisha Samuel akaba ari we mukinnyi Munyarwanda uheruka kwegukana iri rushanwa.

Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yongeye gushimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kwifatanya no gushyigikira umukino w’amagare mu Rwanda, anashimangira ko imyiteguro imeze neza ndetse ko n’abafatanyabikorwa biyongereye bityo ko biteguye Tour Du Rwanda y’umwaka utaha.

Isiganwa rya 2023 rizitabirwa n’amakipe 19 , aho u Rwanda ruzaba rufitemo ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) na Benediction Ignite y’i Rubavu.
Ni isiganwa rya gatanu rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1, U Rwanda kandi ruherutse guhabwa kuzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri 2025.
Ohereza igitekerezo
|