Julian Hellmann atwaye akandi gace muri Tour du Rwanda

Julian Hellmann yongeye guhesha ikipe ya Embrace the World intsinzi ubwo yatwaraga etape ya gatanu ya Tour du Rwanda muri sprint i Rubavu.

Julian Hellmann yatwaye agace ka Gatanu, nyuma y'uko yari yanatwaye aka gatatu
Julian Hellmann yatwaye agace ka Gatanu, nyuma y’uko yari yanatwaye aka gatatu

Nubwo Julian Hellman yatwaye aka gace, ntacyo byahinduye ku rutonde rusange rw’iri rushanwa kuko Mugisha Samuel yakomeje kugumana Umupira w’Umuhondo (Yellow Jersey) aho arusha umukurikiye amasegonda 21.

Uwo Mudage yatwaye etape ye ya kabiri nyuma y’aho yari yatsindiye i Musanze, atsinda abakinnyi 68 batangiye isiganwa ryo kuri uyu wa kane tariki 9 Kanama 2018.

Bose bahagurutse mu Mujyi wa Karongi, nyuma y’uko Umunyamerika Gavin Murray atabashije kurangiza etape ya kane.

Abakinnyi bagombaga kuzamuka imisozi itatu, mbere yo gusoza bamanuka kilometero 13 binjira mu Mujyi wa Rubavu.

Julian Hellmann yishimira intsinzi akuye Rubavu
Julian Hellmann yishimira intsinzi akuye Rubavu

Ikipe ya Ethiopia ni yo yafunguye isiganwa binyuze kuri Buru Tesmegen wahise ava mu gikundi akurikirwa na mugenzi we Mulu Hailemikial wagombaga gushaka amanota yo kuzamuka kuri kilometero 4.

Kugeza kuri kilometero ya 20 nta bakinnyi benshi bagerageje kuva mu itsinda
Bazamuka umusozi wa kabiri mbere y’uko abakinnyi bagera ku Karere ka Rutsiro ku ntera ya kilometero 30. Bamwe mu bakinnyi batangiye gusigara kubera umuvuduko ikipe ya Les Amis Sportifs yari yashyize mu isiganwa.

Abakinnyi benshi ntibashoboye kugendera ku muvuduko w’ikipe ya Les Amis Sportifs. Umukinnyi w’iyo kipe Mugisha Moise yahise ava muri iryo tsinda basigaje kilometero 2 ngo barangize umusozi wa kabiri ashyiramo intera y’amasegonda 20.

Samuel Mugisha yagumanye Umupira w'Umuhondo
Samuel Mugisha yagumanye Umupira w’Umuhondo

Byukusenge Patrick ni umwe mu basigaye ubwo igikundi cyasigaragamo abakinnyi 13. Mu isaha ya mbere isiganwa ryagenderaga ku muvuduko wa kilometero 33 ku isaha.

Bamaze kugenda kilometero 40, Valens Ndayisenga yazamuye umuvuduko akomezanya n’abakinnyi batatu.

Kuri kilometero 45, itsinda rya Munyaneza Didier ryabashyikiriye baba barindwi. Naho mu rindi tsinda ryari inyuma benshi bagendaga basigara kugeza ubwo iry’imbere ryabasize amasaha 2 n’iminota 30.

Samuel Mugisha yagumanye Umupira w'Umuhondo
Samuel Mugisha yagumanye Umupira w’Umuhondo

Hasigaye kilometero 25 itsinda rya kabiri ryongeye kugabanya ibihe hasigaramo amasegonda 20, ribafata hasigaye kilometero 22.

Basigaje kilometero 15, Helder da Silva wo muri Angola yagerageje kugenda ashyiramo intera y’amasegonda 20, ariko itsinda yari arimo rihita rimugarura.

Kilometero 10 za nyuma bazimanutse bari kumwe maze Julian abacika muri kilometero ya nyuma ahita atsinda.

Dore uko urutonde rusange ruhagaze nyuma y’agace ka gatanu

1. Mugisha Samuel (Rwanda) – 16h35’30

2. Uwizeye Jean Claude (POC Cote de Lumière) - 16h35’51

3. Hailemichael Mulu (Ethiopia) - 16h35’53

4. Lozano Riba David (Team Novo Nordisk) -16h37’20

5. Doring James (Team Descartes Romandie) - 16h37’43

6. Ndayisenga Valens (POC Cote de Lumière) - 16h37’46

7. Hellmann Julian (Team Embrace the World) – 16h38’01

8. Munyaneza Didier (Rwanda) - 16h38’32

9. Lagab Azzedine (Groupement Sportif Des Petroliers) - 16h38’32

10. Temalew Bereket Desalegn (Ethiopia) - 16h40’08

Andi mafoto meza yaranze iri siganwa

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka