Isiganwa ry’amagare ryitiriwe Kwibuka rirakinwa kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu,harakomeza isiganwa "Rwanda Cycling cup 2016", aho haza gukinwa isiganwa ryitiriwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994

Kuri uyu wa Gatandatu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi uzwi nka Nemba mu karere ka Bugesera, harahagurukira isiganwa ry’amagare ku i Saa ine z’igitondo ryitiriwe kwibuka

Muri iri siganwa ryo kwibuka ’Race to Remember’ hazaba hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo n’abahoze bakina, bakora cyangwa bakunda umukino w’amagare.

Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa Kigali-Nyagatare
Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa Kigali-Nyagatare

Mbere y’uko isiganwa ritangira hazaba umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakinnyi nabo bazaba bambaye udutambaro nk’ikimenyetso cyo kwibuka.

LISTE Y’ABAMAZE KUMENYEKANA MURI FERWACY BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

 

SAKUMI ANSELME (Vice President)
GASATU ( Mecanicien
GAHUTU THEOPHILE Cycliste CINE ELMAY)
GASINZIGWA EDOUARD (Cyliste CINE ELMAY)
KAYUMBA (Cycliste RWAMAGANA)
KAYIBANDA (Cycliste RWAMAGANA)
HENRIETTE (Cycliste RUHENGERI)

Muri iri siganwa kandi uretse ibihembo bisanzwe bitangwa haziyongeraho n’ibindi bihembo byatanzwe n’umuryango wa Nyakwigendera SAKUMI A,wazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigeze no kuyobora Ferwacy (Vice President)

Ibi bihembo bizatangwa ku buryo bukurikira:

Ikipe ya mbere : 100.000 Frw
Ikipe ya kabiri : 50.000 Frw

Ibihembo hagati mu irushanwa

Abakinnyi bazagera Gahanga Kicukiro bari imbere bazahembwa muri ubu buryo:

Abakuru : 50 000
Abatarengeje 18 : 25 000
Abagore: 25 000

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka