Isiganwa ry’amagare Kigali-Huye: Amakipe 8 ni yo azaryitabira

Amakipe umunani y’abagabo agize ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ni yo azitabira isiganwa Kigali-Huye rizwi ku izina rya “ Ascension des milles collines” rizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 aho abazasiganwa bazahagurukira kuri stade Amahoro bagasoreza i Huye.

Amakipe umunani azaryitabira harimo Benediction club y’i Rubavu, Rapide Bicycle Club, Satellite Club y’I Kayonza, Les amis sportifs y’i Rwamagana, Fly club, Cycling club for all y’i Huye, Kiramuruzi cycling team na Cine Elmay.

Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga uhoraho muri FREWACY Bwana Emmanuel Murenzi, ngo iri siganwa rizitabirwa n’abanyonzi 102, harimo 48 bazakoresha amagare yabugenewe na 54 bazakoresha amagare asanzwe.

Iki cyiciro cy’abazakoresha amagare asanzwe ngo kizaba cyiganjemo abakinnyi bakiri bato badafite amakipe babarizwamo ariko bafite impano yo gusiganwa ku magare, bakazaba bakoresha amagare atarabugenewe amwe bakunze kwita « pneu ballon ».

Bamwe mu bakinnyi bakomeye mu kunyonga igare mu Rwanda nka Gasore Hategeka, Habiyambere Nicodeme ntabwo bazaryitabira kuko bari mu myitozo muri Afurika y’Epfo bitegura amarushanwa mpuzamahanga.

Iri rushwanwa rigamije ahanini gutegura imikino mpuzamahanga nka « Tour du Rwanda » , Shampiyona ya Afurika ndetse no gushakisha abana bafite impano zo kunyonga igare, hazahemba amakipe hakurikijwe uko azaba yitwaye.

Ubusanzwe aya mezi ya nyuma y’umwaka nibwo haba amasiganwa y’amagare cyane mu Rwanda. Uretse Ascension des milles colline (Kigali-Huye), hatagenyijwe Tour de Kigali rizaba tariki ya 30 Ukwakira, Shampiyona nyafurika (African championship) izabera muri Erithrea kuva tariki ya 8 kugeza kuri 11 Ugushyingo uyu mwaka aho isiganwa ry’amagare ry’uyu mwaka rizasozwa na Tour du Rwanda izatangira tariki ya 20 rikageza kuri 26 Ugushyingo.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka