Imwe mu mibare y’ingenzi kuri Tour du Rwanda 2017

Mu gihe kuri iki cyumweru hatangira Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro ya cyenda, hari imwe mu mibare y’ingenzi abantu bagakwaiye kumenya mbere y’uko itangira

Kuri iki cyumweru tariki 12/11/2017 mu Rwanda haratangira Tour du Rwanda, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi 79 kugeza ubu, bakazaba bagabanyije mu makipe 16 atandukanye, arimo atatu ahagarariye u Rwanda.

Kugeza ubu abanyarwanda ni bo bamaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi
Kugeza ubu abanyarwanda ni bo bamaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi

Iyi ni imwe mu mibare y’ingenzi twamenya mbere ya Tour du Rwanda

Umubare 45

Muri Tour du Rwanda abakinnyi 45 bazaba bayikinnye ku nshuro ya mbere, harimo batanu b’abanyarwanda.

Umubare 407

Abakinnyi 407 nibo bamaze kwitabira Tour du Rwanda, mu gihe kugeza ubu kuva muri 2009 abayitabiriye inshuro zirenze imwe inshuro zose ari 627
Umubare 4

Uyu mwaka hazagaragara ibihugu bine bizaba byitabiriye iri siganwa ku nshuro ya mbere ari byo Autriche (abakinnyi batatu), Ibirwa bya Maurice (Abakinnyi batanu), Slovaquie (Abakinnyi batanu), Colombie (Umukinnyi umwe)

Hazagaragara kandi amakipe ane mashya azaba akinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ari yo Dukla Banska Bystrica (Slovaquie), Equipe Nationale de Maurice, Team Illuminate (USA) na Tirol Cycling Team (Autriche) ya Valens Ndayisenga.

Umubare 17

Abazitabira iri siganwa bazaba bakomoka mu bihugu 17 bitandukanye, mu gihe mu mwaka wa 2012 ari wo mubare munini, aho abakinnyi bakomokaga mu bihugu 22 bitandukanye

Umubare 9

Inshuro icyenda ni zo nshuro Tour du Rwanda imaze kuba yitwa mpuzamahanga, Gasore Hategeka akaba ari wenyine umaze kuyikina inshuro zose icyenda yabaye kuva 2009.

Umubare 17

17 ni zo nshuro cya Eritrea kimaze kwegukana uduce (Etapes) za Tour du Rwanda ari nazo nyinshi, igakurikirwa n’u Rwanda rwegukanye uduce 13, Maroc ikegukana 8.

Ibindi twamenya

Kugeza ubu abanyarwanda ni bo bamaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi
Kugeza ubu abanyarwanda ni bo bamaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi

U Rwanda ni cyo gihugu kizaba gifite abakinnyi benshi bagikomokamo, bazaba ari 18 barimo 15 b’amakipe yo mu Rwanda, na batatu bakina hanze y’u Rwanda.

Abanyarwanda batatu bakina hanze bari mu banyarwanda 18 bazakina iri siganwa
Abanyarwanda batatu bakina hanze bari mu banyarwanda 18 bazakina iri siganwa

Kenya ni yo ikurikira u Rwanda kuko izaba ifite abakinnyi umunani bakina muri Kenyan Riders Safaricom et Bike Aid

Uko ibihugu bikurikirana mu kugira abantu benshi kuva mu mwaka wa 2009 (na 2017 irimo)

1. Rwanda 131
2. Erythrée 52
3. Kenya 44
4. Afrique du Sud 41
5. Ethiopie 41
6. France 40
7. Cameroun 22
8. Maroc 22
9. Gabon 21
10. Algérie 19

Abakinnyi ku giti cyabo bamaze kwegukana uduce ku giti cyabo ni Mekseb Debesay, Valens Ndayisenga et Reijnen bose begukanye uduce 4.

Abakinnyi batanu babashije kwegukana uduce bazakina iri siganwa ni batanu ari bo : Nsengimana Jean Bosco (3), Ndayisenga Valens (2), Eyob Metkel (2), Azzedine Lagab (2) na Okubamariam Tesfom ufite inshuro imwe.

Imyaka 20 n’amezi 11 ni yo Valens Ndayisenga yari afite ubwo yegukanaga Tour du Rwanda 2014, ari nawe wayitwaye akiri muto kugeza ubu, agakurikirwa na Daniel Teklehaimanot wayitwaye afite imyaka 22 muri 2010), Jean-Bosco Nsengimana ayitwara afite 22 muri 2015.

Valens Ndayisenga ni we wegukanye Tour du Rwanda akiri muto
Valens Ndayisenga ni we wegukanye Tour du Rwanda akiri muto

Merhawi Kudus ni we mukinnyi ukiri muto wabashije kwegukana (etape) aho yayitwaye afite imyaka 18 n’amezi 10 muri 2012, hagakurikiraho Natnael Berhane wagatwaye afite imyaka 20 n’amezi 11 2010), na Valens Ndayisenga wari ufite imyaka 20 n’amezi 11 muri 2013

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kuduha update valens turamwiteze

emmanuel nsanzimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka