Impano zagaragaye mu irushanwa ry’ubutwari ziratanga icyizere mu mukino w’amagare (AMAFOTO)

Mu isiganwa ry’amagare ry’ubutwari ryabaye kuri iki Cyumweru rygaragaje ko hari impano z’abakiri bato batanga icyizere ku mukino w’amagare mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro habereye isiganwa ry’amagare ryitiriwe umunsi w’intwari, irushanwa ahanini ryari rigamije gushaka impano mur uyu mukino, rikaba ryitabiriwe n’abakobwa n’abanhungu bakiri bato, kuva ku myaka 12 kugera kuri 16.

Abakobwa ba Bugesera Cycling Team bari mu bitwaye neza muri iri rushanwa
Abakobwa ba Bugesera Cycling Team bari mu bitwaye neza muri iri rushanwa

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe asanzwe amenyerewe muri uyu mukino nka Benediction Club y’i Rubavu, Les Amis Sportifs y’I Rwamagana, Cine Elmay, Adrien Niyonshuti Cycling Academy, Bugesera Cycling Team ndetse n’abandi bana batagira amakipe biyandikishije ku giti cyabo.

Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare Murenzi Abdallah yatangaje ko bishimiye impano babonye kuri iki Cyumweru, bityo bakaba bagiye kubakurikirana ku buryo hazavamo n’abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi mu magare izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.

Yagize ati “ Uyu mwaka haje agashya, tuva mu bakinnyi bakuru tujya mu bato, gutegura abakiri bato umuco w’ubutwari, kugira umuco wo guhangana. Ni umwanya wo gutegura abakinnyi b’ejo, bakina shampiyona y’isi ya 2025”

Murenzi Abdallah yavuze ko kandi aya marushanwa yajya aba buri kwezi, by’umwihariko bakaba bateganya kuzakurikizaho intara y’i Burasirazuba hasanzwe haba impano muri uyu mukino, ahazamukiye abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndaisenga Valens na Areruya Joseph

Uko bagiye bakurikirana mu byiciro bitandukanye

Abahungu bari hagati y’imyaka 15 na 16

Intera: 11,9 Km

1 NIZEYIMANA FIACRE (BENEDICTION): 25’14"
2 TUYIZERE HAKIMU (FLY): 25’51"
3 Byusa Pacifique (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) 26’05"
4 SHUTIRAGUMA KEVIN (CINE ELMAY) 26’43"
5 UWAYISENGA GERMAIN (CINE ELMAY) 26’44"
6 NIYITURINDA Anatole (KABATWA) :27’21"
7 HANYURWIFURA THOMAS (FLY) : 27’21"
8 NIYOGISUBIZO Eric (Nta kipe) :27’21"
9 Nshimiyimana Eric (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) : 27’21"
10 Nteziyaramye Desire (Nta kipe): 27’21"

Nizeyimana Fiacre wabaye u wa mbere mu bahungu bari hagati y'imyaka 15 na 16
Nizeyimana Fiacre wabaye u wa mbere mu bahungu bari hagati y’imyaka 15 na 16

Abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 14

1 Gisubizo Issa (LES AMIS SPORTIFS): 19’24"
2 NIYOMUNGERI ERIE (Bugesera Cycling Team): 20’38"
3 MUGISHA Fiston (LES AMIS SPORTIFS): 20’38" 01’14"
4 KUBWIMANA Egide (Nta kipe): 21’26"
5 GIRANEZA Hosiya (Nta kipe): 23’03"
6 Yannis Dubuisson (Nta kipe): 23’03"
7 Kubwimana Fiston (Nta kipe): 23’03"
8 ISHIMWE KELLY QUETIN (CINE ELMAY): 23’03"
9 IWAN DENBLYDEN BIZIMANA (Nta kipe): 23’03"
10 MUGISHA Olivier (Nta kipe): 24’07"

Abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 16

1 Uwera Aline (Bugesera Cycling Team): 15’51"
2 Ingabire Domina (Bugesera Cycling Team): 16’14"
3 Byukusenge Mariata (Bugesera Cycling Team): 16’18"
4 Iragena Charlotte Bugesera Cycling Team: 16’53"
5 Niyokwizerwa Clementine (Bugesera Cycling Team) :17’30"
6 Tuzadukorerimana Honorence (Bugesera Cycling Team): 18’30"
7 INGABIRE FABIOLA (Bugesera Cycling Team): 18’30" 02’39"
8 Ishimwe Nelisa (Bugesera Cycling Team): 18’30"
9 Abagire Cyiza Claire (Bugesera Cycling Team): 19’09" 03’18"
10 NIKUZE SCOLASTIC (Bugesera Cycling Team): 19’09" 03’18"

Abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 14

1 Ishimwe Francoise (Bugesera Cycling Team) 18’30"
2 Amizero Amina (Nta kipe): 19’09"
3 Izerimana Benitha (Bugesera Cycling Team: 19’09"
4 MICOMYIZA SANDRA (Bugesera Cycling Team): 19’09"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka