Imitwaro irimo n’amagare y’ikipe y’u Rwanda yasigaye Addis Ababa

Ubwo abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere bari mu rugendo berekeza i Ouagadougou muri Burkina Faso mu isiganwa nyafurika, bataye imitwaro yabo irimo n’amagare ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa muri Ethiopia.

Amakuru dukesha ushizwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Egide Mugisha, uri kumwe n’iyo kipe, avuga ko ubwo bageraga i Ouagadougou ku cyumweru tariki 04/11/2012 basanze imitwaro yabo yose minini (bagages) yasigaye.

Nyuma yo kubura imitwaro yabo babwiwe ko yasigaye i Addis Ababa, mu gihe mbere yo kujya mu ndege bari babanje kubaza neza niba imitwari yabo irimo amagare bayipakiye mu ndege, bababwira ko irimo nta kibazo, naho ngo bishoboka ko abapakiraga bayitiranyije n’iy’abakinnyi ba Tanzania nabo bari muri iyo ndege, dore ko nabo bari bafite amagare.

Kuba mu mitwaro yasigaye harimo amagare y’abakinnyi bitorezaho ndetse n’ayo bagomba kuzakoresha basiganwa, ngo ni ikibazo gikomereye iyo kipe, gusa ngo umutoza Munyankindi Benoit n’abayobozi ba FERWACY bajyanye barakora ibishoboka byose ngo babone amagare abakinnyi baba bakoresha imyitozo.

Nk’uko Mugisha yakomeje abitangaza, ngo abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bashobora kuzabona amagare yabo ku wa kabiri tariki 06/11/2012, kuko aribwo indege yindi izava Addis Ababa igana Ouagadoudou izahaguruka.

Mu gihe ikipe y’u Rwanda yabona amagare yo kwitorezaho, uko gutinda kw’imitwaro yabo bishobora kutagira ingaruka nini ku myitwarire yabo mu isiganwa, kuko ubwo bazaba batangira gusiganwa tariki 08/11/2012 bazaba baramaze kubona amagare yabo bateganya kuzakoresha mu irushanwa.
Biteganyijwe ko isiganwa nyafurika rizaba kuva tariki ya 6-11/12/2012.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batanu barimo Adrien Niyonshuti akaba na Kapiteni w’iyo kipe, hari kandi Abraham Ruhumuriza, Hadi Janvier, Joseph Biziyaremye na Valens Ndayisenga uzasiganwa mu batarengeje imyaka 18 (Junior).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka