Ikipe ya Israel igiye kubaka ikibuga cy’umukino w’amagare kidasanzwe mu Rwanda

Ikipe ya Israel Premier Tech kuri uyu wa Gatanu yasuye ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino w’amagare, ibemerera kububakira ikibuga cy’umukino w’amagare kigezweho

Mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya “Israel Premier Tech”na Bugesera Women Cycling Team, iyi kipe yo muri Israel mu gihe yitegura gutangira Tour du Rwanda yasuye ikipe ya Bugesera.

Igikorwa cyabanjirijwe no gukorana imyitozo hagati y’amakipe yombi ku ntera ya Kilomtero 70 mu karere ka Bugesera, nyuma ikipe ya Israel Premier Tech iha ikipe ya Bugesera impano zirimo igare ryo mu bwoko bwa Factor n’ibikoresho byaryo (pièces de rechange), Computer z’abakinnyi b’amagare zipima umuvuduko, imyenda, Ingofero (casques) n’ibindi.

Iyi kipe ifite umushinga wo kubaka ibibuga bibiri i Bugesera.

Ikibuga cy'umukino w'amagare kizwi nka "Pump Track"
Ikibuga cy’umukino w’amagare kizwi nka "Pump Track"

Abagize iyi kipe batangaje ko kandi bagiye kubaka ikibuga cyinyogerwamo igare kizwi nka Pump Track kizaba kiri ku ntera ya kilometero imwena ndetse n’inzira y’amagare izwi nka Bike track.

Uwamahoro Innocente uyobora ikipe ya Bugesera Cycling Team, yavuze ko bashimishijwe no kwakira iyi kipe ku nshuro ya kabiri, aho by’umwihariko

Yagize ati “Umushinga uhari ni uko bifuza kutwubakira ikibuga “Pump Track” kizajya gifasha abana gukorera imyitozo hafi batajya kure, bizagabanya ibyo twatangaga kuko kujya mu muhanda amagare arangirika, bizatuma tuzigama amafaranga twatakazaga mu gukoresha amagare”

“Iki kibuga kizaba gifasha abantu benshi kikaba n’ikibuga gishobora kwakira amarushanwa ku rwego rw’igihugu, kikaba ari n’umutungo ukomeye no ku gihugu muri rusange, ni umushinga mwiza twizeye ko tuzawugeraho”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuzamura imano zurubyiruko
Ahanuntu hatandukanye

DUSINGIZIMANA David yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Kuzamura imano zurubyiruko
Ahanuntu hatandukanye

DUSINGIZIMANA David yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka